Bamwe mu bari n’abategarugori bakora umwuga wo gucunga umutekano babarizwa muri sosete yigenga ishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu yitwa High Sec, barashimwa ubuhanga, ubunararibonye n’ubunyangamugayo bagaragaza mu gucunga umutekano.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bwa High Sec, ngo abagore n’abakobwa babarizwa muri iyi sosete bakora kinyamwuga, ndetse rimwe na rimwe usanga barusha abagabo gukora neza.
CIP Rtd Franco Twagirumukiza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitangirwamo amasomo n’imyitozo y’abasekirite bo muri High Sec, avuga ko ashingiye ku igenzura bakora, iyo abakozi b’iki kigo bashoje amasomo n’imyitozo bakajya mu kazi usanga harimo abagore bakora neza, ndetse bakaba banashobora kurusha abagabo gukora inshingano zabo neza.
Twakira rero abantu b’ingeri zose, hari amabwiriza agenga imyitozo hari n’amabwiriza agenga recruitment (gutoranya abakozi), twakira ibitsina byombi, abakobwa cyangwa abadamu n’abasore cyangwa abagabo, iyo bageze hano tubanza gutanga amatangazo y’ibisabwa kugira ngo winjire muri uyu mwuga wo gucunga umutekano, iyo bavuye hano baba bafite ubushobozi ndetse hari n’abakora neza kurusha abagabo basaza babo.
CSP Rtd Hermes Murayire, Umuyobozi Mukuru High Sec, avuga ko ashingiye ku mikorere y’abakozi b’iki kigo ayoboye asanga abari n’abategarugori barimo bashoboye ndetse ngo ni abizerwa cyane kurusha basaza babo.
Yagize ati: “Mu by’ukuri abadamu mu by’umutekano barashoboye, impamvu mbivuga ni uko wenda jyewe nabaye no mu zindi nzego z’umutekano, aho twakoranaga n’abandi badamu, aho nziye no muri isi kampani zitanga serivisi z’umutekano abakozi bacu b’abadamu barashoboye kandi cyane, buriya mu bijyanye n’umutekano ikintu kiri ku isonga ni imyitwarire myiza, ikintu kiri ku isonga si ugushobora kubera ibigango, si ugushobora kubera ingufu, niyo baguha imbunda ntibisobanuye ko ubishoboye, abadamu bacu rero icyo tubakundira bafite discipline, barashoboye kandi ni abadamu uburyo bagira ikintu nti bakorakora, ndetse kurinda ibintu by’abantu bikomeye kandi bifite agaciro kanini, aho ushobora kugira impungenge z’abantu uhashira, ariko njyewe iyo nzi ko hari umudamu mba ntekanye.”
Mukandanga Clarisse, ni umwe mu bakozi ba High Sec, akaba maze mu kazi ko gucunga umutekano imyaka irenga ku 14, avuga ko umurimo wo gucunga umutekano ari imirimo nk’indi yose, ndetse byanamuteje imbere, aho agira inama bagenzi be yo kwitinyuka bagashiruka ubute bakamenya ko uyu murimo wabateza imbere.
Yagize ati: “Narimfite intego yo gukorera igihugu n’iyo gutunga umuryango wanjye, kenshi abamama batinya kujya ku ikosi, ikosi rero ntago riryana, nta kintu bitwaye kuko aka ni akazi nk’akandi, urakora ugahembwa buri kwezi ugatunga umuryango, ukikura mu bukene n’ibindi utabonaga ukabibona.”
Uwineza Marceline, nawe ni umwe mu bakozi ba High Sec umaze mu kazi ko gucunga umutekano imyaka irnga ku 10, nawe avuga ko abavuga ko kujya mu kazi ko gucunga umutekano ari uko baba babuze uko bagira biba ari ukwibesha, ngo kuko uyu ari umurimo utunga uwukora akaba yakwiteza imbere.
Yagize ati: “Nungutse byinshi muri njyewe kandi naruhuye n’umugabo wanjye kuba ari we ugenga urugo wenyine, numva nifitemo icyizere gikomeye kuko mu rwego rw’iterambere n’ubukungu hari icyo niyunguyeho gikomeye, abantu bibwira ko gukora akazi k’umutekano ari ukubura uko umuntu agira, ababivuga ndagira ngo mbabwire ko bibeshya cyane, aka kazi ko gucunga umutekano ni akazi nk’akandi, kuko ibintu byose umuntu yemererwa mu buryo ubwo aribwo bwose, cyane nkatwe gitsina gore amahirwe umakosi afite turayahabwa.”
Iyi kampani ya High Sec,iherereye mu Murenge wa Kimironko aho batangira amahugurwa ni Kimirongo hepho ya Gare
Carine Kayitesi



