Bamwe mu baturage mo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abari n’abategarugori ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge barishimira ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa na sosete ya GAMICO Ltd, bufite byinshi bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bibagejejeho.
Abari n’abategerugori bakora muri GAMICO Ltd bagaragaza ko kubona akazi muri iyi sosete byabateje imbere, ndetse bibarinda kwandagara no kuba bakwishora mu ngeso mbi, bakaba basaba bagenzi babo gutinyuka bakagana uyu murimo kuko ntacyo umugabo yakora umugore adashobora gukora.
Amizero Adeline ni umwe mu bari n’abategarugori bakora mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro muri GAMICO Ltd, avuga ko yaje mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro afite intego yo kubona ibikoresha bya Saloon de Coiffure nawe akaba yazajya kwikorera kandi ngo hari ibyo yamaze kugura abikesha aka kazi, aha abasa bagenzi be gutinyuka bakayoboka uyu murimo ngo kuko iyo utinyutse usanga ntacyo abagabo bashobora gukora utakora.
Yagize ati: “Biramfasha kuko nari narize saloon de coiffure (gukora mu bijyanye no gutungaya ubwiza b’abantu nk’imisatsi n’inzara) mbura ibikoresho, ariko uko mpembwa ngenda nguramo udukoresho dukeduke, ubwo ningwiza ibyo nkeneye nanjye nzareba uko nzikorera, niyo mpamvu nabashishikariza nabo bakaba bazamo bagakora ntibitinye bakumva ko abagabo ari bagenzi babo nta kibazo.”
Mukabahire Francine, umuturage wo mu murenge wa Kigali akaba ari umukozi wa GAMICO Ltd avuga ko avuga ko yaje mu kazi kuko yari akeneye icyamuteza imbere ndetse ngo kuri ubu amaze kugera kuri byinshi, aboneraho gushishikariza bagenzi be b’abadamu kwitinyuka bakajya mu mirimo itandukanye kuko ishobora kubateza imbere.
Yagize ati: “Nashishikaje no kuza gukora muri iyi kampani kuko numvaga hari akazi kandi nanjye ngashaka, nta mbogamizi mpuranazo muri aka kazi, nabashije kwiteza imbere, icyo nababwira icyo hano bisaba kwitinyuka no kugira ubushake bwo kuba baza bagakora.”
Mukanyandi Immaculate nawe ni umwe mu bakozi ba GAMICO Ltd, avuga ko yaje mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta bushobozi buhangije afite ariko ubu akaba abasha kurera abana be bane nta mbogamizi afite, aboneraho kugira inama bagenzi be yo kwitinyuka bakumva ko ntacyo umugabo yakora badashobora gukora.
Yagize ati: “Nyewe ntaraza gukora aka kazi hari ibyo ntabashaga kubona, ariko ubu mfite abana bane basha kubishyurira ishuri, nkabambika nkanabagaburira, ndetse nkanishyura icumbi, mbese mu buzima bw’ibanze byaramfashije, icya mbere kuba mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye si akazi kaba koroshye kuko kagusaba kwihangana, nyine bigusaba kwitinyuka ukumva ko ntacyo umugabo yashobora nawe utashobora.”
Umunyamabanga w’Umurenge wa Kigali, NTIRUSHWA Christophe, avuga ko iyi sosete ya GAMICO Ltd yabafashije mu bintu byinshi bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko ikaba yarafashije bamwe mu bari n’abategarugori bari mu ngeso mbi kuzireka bakayoboka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuri ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.
Yagize ati: “Twisimira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumaze gutera imbere ku bufatanye na GAMICO Ltd, aba bantu bose mwagiye mubona bagera ku 1800, abakozi benshi ni abaturage b’umurenge wa Kigali, rero barahembwa, iyo babonye amafaranga iterambere ry’umuryango rirazamuka, abana bakajya mu mashuri, ariko by’umwihariko icyo dushima ni uko muri gahunda ya ‘Hanga Umurimo’ birumvikana ko bahanze umurimo, ibyo rero turabyishimira, twanafatanije no kurengera ibidukikije haterwa amashyamba ibiti birenga ijana, mu by’ukuri nta myaka ibiri bamaze hano ariko baradufasha mu buryo butandukanye, batuguriye imodoka y’Umurenge idufasha kubungabunga umutekano w’abaturage, tumaze gufatanya nabo gusana amazu y’abaturage agera mu 10,..buriya benshi mwabonye hano n’abadamu bari muri wa murongo utabahesha agaciro w’uburaya, ariko bavuyemo baratinyuka, bamenya ko umugore nawe ashoboye, bakuramaboko mu mifuka baraza barakora baracukura, batunze ingo baniteza imbere.”
Nzabakinga Zaninka Josiane, Umwe mu banyamigabane muri GAMICO Ltd akaba n’Umuyobozi w’iyi sosete, avuga ko abagore bakora muri iyi sosete bashoboye ndetse usanga ibyo bashinzwe babikora neza, akaba aboneraho gusaba abandi badamu gutinyuka bakayoboka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo kuko Atari ibintu bikanganye nk’uko babitekereza.
Yagize ati: “Abagore batanga umusaruru, gusa ntabwo wamusaba gukoresha imbaraga adafite, ariko izo afite arazikoresha kuko ntawo wasabi umuntu ngo ajye kwikorera nk’umugabo ngo bikunde, abagore bari hano batanga umusaruro ku buryo bushimishije, mu gufasha abagore ku gira ngo bakunde akazi bakora tujya duhitamo umugore wakoze neza tukamuhemba, twaranabahembye abagore bagiye bakora neza bagakorana ubushake bagashyiramo imbaraga, akazi k’ubucukuzi haba harimo imirimo itandukanye ku buryo buri wese agomba kwibona mu cyiciro ashoboye nibatinyuke ntabwo ari ibintu bikanganye.”
Sosete ya GAMICO Ltd yatangiye mu mwaka wa 2012 itangirira mu Karere ka Gatsibo ariko kugeza ubu ikorera no mu Karere ka Nyarugenge, ikaba yarahawe uruhushya rwa burundu rwo gucukura amabuye y’agaciro muri uyu mwaka wa 2023, kugeza ubu ifite abakozi 1800 muri aba bakozi hakaba harimo abari n’abategarugori barenga 200.
Carine Kayitesi