Nyuma y’uko bamwe mu bari abavugabutumwa n’abashumba mu Itorero rya ADEPR bagiye bagaragaza ko Umuvugizi mukuru w’iri torero Pasiteri Ndayizeye Isae, yabambuye inshinhano za Gishumba ndetse akababuza no kugira aho bakora umurimo w’ivugabutumwa mu rwego rwo kubacecekesha, kuri ubu uyu muyobozi aravuga ko guhagarikwa kw’aba bakozi b’Imana biri mu buryo bwo kugira ngo bavuge ubutumwa bwiza birenze ibyo kubaha mikoro ngo bahagarare ku ruhimbi, ngo babwirize abo mu nsengero gusa.
Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na bamwe mu bashumba bo mu itorero rya ADEPR, bahagaritswe mu rwego rwo kugira ngo hagenzurwe imyitwarire yabo.
Pasiteri Ndayizeye Isae avuga ko nubwo hari abakozi b’Imana ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwahisemo kuba bahagaritswe kujya ku ruhimbi kubwiriza, iki aricyo gihe cyabo kugira ngo ubutumwa bwabo bwiza bugaragarire buri wese kurusha igihe bajyaga ku ruhimbi ngo kuko ubutumwa batanga batari ku ruhimbi bubasha gutambuka ndetse bukagera kuri bose kurusha igihe baba bari ku ruhimbi babwiriza abakirisito bo mu itorero.
Yagize ati: “Kuba wajya mu ivugabutumwa ni kimwe, ariko dukenyeye umwanya wo kugira ngo tuvuge ngo buriya uruhimbi barusubiraho gute, habaye iki muri iriya myaka yose muri ADEPR, icya mbere ni uko mu gihe abantu bacecetse, baretse kujya kubwiriza, abantu bamwe ivugabutumwa ryabo ntabwo ryagaragaye kimwe, iyo bakubwiye ngo ba uretse kubwiriza, imyitwarire yawe wagize, niyo mpamvu mbabwira ngo rero ikigihe rero si igihe mucecetse ahubwo ni igihe cyo kuvuga ubutumwa muri ubwo buryo, kandi ubutumwa tubasha kuvuga tutakiriye mikorofoni ngo tujye ku ruhimbi, bubasha gusakuza kurenza n’igihe baduhaye mikorofoni, icyo nababwira ni uko natwe tubyitayeho komwe n’ibindi bibazo twagiye ducamo muri ADEPR…….ariko nzi neza ko iki gihe kitabaye icyo kutavuga ubutumwa, ahubwo ndashaka kubabwira ko ubutumwa murikuvuga bukomeye.”
Pasiteri Ndayizeye avuga ko nubwo hari abamutera imijugujugu ngo yarabahagaritse, ibi abibona nk’ikiguzi cy’impinduka mu itorero cya ADEPR, kandi no byari bikenewe, kuko ngo bitabayeho ntagishobora guhinduka, aha avuga ko hari igihe bazicyara bakagira icyo baganiraho ndatse bakareba imyitwarire yaburi muntu uko yagaragaye haba ari ku ruhimbi ndetse n’igihe amaze atajya ku ruhimbi.
Yagize ati: “Ni byiza nyine kubanza kumva ko turi mure reform (impinduramatwara) kuko hari aho twageze tubona hari abantu dukwiye kuba tubujije ko babwiriza, tubona aricyo kibasha kuba igisubizo kugira ngo habeho igihe cyo guhuza ibyo tuvugira n’ibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi, ibi ariko bikaba ari nk’ikiguzi, tugomba kwemera ko impinduka mu itorero hari ibyo zisaba nk’ikiguzi, iyo abantu batandukanye bazindutse bari kuntuka kuri za YouTube channel hatandukanye, abapasitori, mbifata nk’ikiguzi ndi kwishyura, hari ibyo ntahisemo, nari guhitamo kuba mu buzima bw’ahantu hatarimo urusaku, noneho iyo mbona abantu babyuka bajya kuntuka n’abanditse ibindi bitari byo bitandukanye, ndavuga nti ‘iki ni ikiguzi tugomba kwemera kwishyura’ keretse tutibwije ukuri, kuko mu gihe kiza nk’ejo cyangwa ejobundi, hari igihe tuzafata kugira ngo twicare tubiganireho, twumva atari byo ko abantu bicara nk’aho nta cyabaye, dukeneye umwanya wo gusoka ahohantu, twumva bitari byo nk’aho abantu bigira nk’aho nta cyabaye muri ADEPR.”
Uyu muyobozi avuga ko igihe bazicara hamwe bose bazarebera hamwe imyitwarire ya buri wese hagire abazemererwa kuba bajya ku ruhimbi mu nshingano z’ivugabutumwa ndetse hanagire abagawa ku myitwarire mibi bagaragaje.
Avuga ko uku guhagarikwa kwa bamwe mu bashumba atari ikintu kizahoraho ngo kuko ibiganiro nibibaho abitwaye neza bazemererwa gukora ivugabutumwa.
Yasabye abahagaritswe bose gukomeza kugaragariza abakirisitu imyitwarire myiza, bakabagezaho ubutumwa bwiza ndetse baberera imbuto nziza zikwiriye umuvugabutumwa w’ukuri.
Uyu muyobozi yavuze ko uretse abashumba bagiye bahagarikwa vuba aha, nibicara hamwe bazareba ku bashumba benshe n’abo ku gihe cy aba Samuel bakabigaho.
Bamwe muri abo bakozi b’Imana n’abashumba bahagaritse ku mirimo n’abandi bagatengwa (bakirukanwa) mu itorero ADEPR bagaragarije Pasiteri Ndayizeye Isae akababaro bafite, bamusaba gukemura ikibazo cyabo, buri muntu agahanirwa ibyaha yakoze aho kugira ngo bose babafate mu gatebo kamwe, ngo kuko hari abasaza b’itorero bias n’aho barenganijwe.
