Hari hashize imyaka isaga icumi iyi Bibiliya yandikwa ikaba yarangije gukorwa ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’u Budage.
Izi Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona zigiye guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga kugira ngo bazishyikirize abo zagenewe.

Dr Donatile Kanimba, uri mu bafite ubumuga bwo kutabona yasabye ko harandurwa akato kakigaragara muri zimwe mu nsengero.
Avuga ko imyumvire yo gufata abafite ubumuga nk’umuzigo ku muryango bikwiriye gucika ahubwo bagafashwa kubona ibituma bagira umumaro mu muryango.
Ati “Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”
Yavuze ko ubujiji bwo kutita ku bafite ubumuga butari mu baturage no mu nsengero gusa ko no mu bayobozi hari ababufite.
Ati”aho kugira ngo bafashe abafite ubumuga bwo kutabona baramushungera”.
Jean Marie Mukeshimana, umuyobozi w’ikigo cya Masaka gifasha abafite ubumuga bwokutabona , yasabye amadini n’amatorero kwigisha abakristu bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kuko usanga batitabwaho uko bikwitiye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasabye abantu kugabanya imvugo zi sesereza abafite ubumuga cyane cysne abafite ubumuga bwo kutabona.
Yavuze ko bafite imishinga itandukanye irimo kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye.
Ati”turigukorana n’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo na bo babashe kwisomera ijambo ry’Imana mu buryo bw’amarenga.
Amadini n’amatorero asabwa kudaheza abafite ubumuga mu nshingano zitandukanye kuko bafite imbaraga n’ubwenge ku buryo babikoresha mu mirimo itandukanye yo mu nsengero na handi hatandukanye
Ni Bibiliya yanditswe kubufatanye bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga.
kayitesi carine