Kuri uyu wa 16 Neri 2023, ubwo hatangizwaga Kongere y’urubyiruko rugize Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), hamuritswe urubuga rushya rw’ihuriroĥ ry’urubyiruko rugize iri shaya rukomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika, ibi ngo bikaba byarakozwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwa Green Party kungurana ibitekerezo no gusobanukirwa neza ibya politiki.
Uru rubuga rwiswe AYA (Adisi ya Africa) rugiye kujya ruhuza urubyiruko rubarizwa mu ishyaka Green Party mu bihugu byose bya Africa, ibi bikaba bigiye kubafasha kujya bungurana ibitekerezo no gutegura imishinga itandukanye igamije guteza imbere iri shyaka ndetse n’umugabane wa Afrika muri rusange.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’iri shyaka, AYA (Adisi ya Africa) igamije gufasha ishyaka Democratic Green Party kongera umubare w’abayoboke b’urubyiruko muri iri shyaka, kwita ku bidukikije nk’uburyo bwiza bw’ejo hazaza, ndetse no gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza ibya politiki.
Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Depite Dr Frank Habineza, agaruka kuri uru rubuga rwa AYA (Adisi ya Africa), yavuze ko iki ari igitekerezo cyazanywe n’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye, rushaka ko habaho ihuriro ryabo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, ndetse anemeza ko izi ari imbaraga iri shyaka ryungutse zizabafasha mu bihe biri imbere.
Yagize ati: “Urubyiruko bamaze iminsi, niyo mpamvu twatumiye abo muri Madagascar, muri Kenya na Congo, ntabwo twashoboye gutumira abo muri Afrika yose kuko bitoroshye kubatumira bose ariko urubyiruko bamaze kwishyiriraho urubuga rwabo, mu buryo bwo kuvuga bati ‘natwe nubwo turi mu mashyaka dushobore kugira urubuga rwo kuganiriraho’ basangira ubunararibonye bwabo, ari izo mbogamizi, umuntu ashobore kumenya ngo ‘turabikemura dute?’ twebwe ubwacu mu Rwanda twari tutarajyamo kuko twari tutaragira urwego rw’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, turizera ko nibamara gutora abayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’igihugu natwe tuzaba tubaye abanyamuryango ba AYA kugira ngo tuzabe dushobora gufatanya mu rwego rwa Afrika, ni ibije byunganira kandi bizafasha ishaka ryacu.”
Bamwe mu rubyiruko rugize iri shyaka mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye uru rubuga ndetse banemeza ko rufite byindi rugiye kubafasha mu bijyanye na politiki ndetse no mu buryo bw’iterambere hangamijwe no kurengera ibidukikije ariyo siko y’ubuzima bwiza.
Niyonkuru Pascal yagize ati: “Ruriya rubuga rwa AYA, icyo mbona cya mbere rugiye kudufasha ni uburyo twajya dukora imishinga imwe n’imwe tukayumvikanaho, tukanayihuriraho ndetse tukanungurana ibitekerezo haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo, ibitekerezo nibyo bishobora guteza imbere umuntu, iyo ufite igitekerezo hari uburyo mugenzi wawe ashobora kugufasha kukaba cyavamo ibikorwa bihamye bikagenda neza.”
Ingabire Marie Claire nawe ni umwe mu rubyiruko rwa Democratic Green Party of Rwanda, avuga kuri uru rubuga ruzajya rubahuza na bagenzi babo bo muri Afrika yagize ati: “Ruriya rubuga rero batugaragarije rugiye guhuriraho urubyiruko, twumvise ko ruzadufasha mu iterambere muri rusange nk’urubyiruko.”
Muri iyi Kongere y’urubyiruko rugize Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), bamwe mu rubyiruko bagaragaje imbogamizi bafite kugeza ubu, ndetse banasaba ko Hon. Dr. Habineza Frank, kubakorera ubuvugizi bw’ibyo bibazo bafite.
By Carine Kayitesi




