Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yasabye urubyiruko rwize ibijyanye n’ubukererugendo n’amahoteri rwahawe amahungurwa y’ubumenyi ngiro no kwihangira imirimo atangwa n’ikigo Akazi Kanoze Access, kurangwa n’imyitwarire myiza aho bagiye ku kazi babyaza umusaruro ubumenyi bahawe kugira ngo babashe kunoza akazi babere abandi intangarugero.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nzeri 2023, ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku bantu 526 b’urubyiruko basoje abahugurwa y’ubumenyi ngiro no kwihangira imirimo bahawe n’ikigo Akazi Kanoze Access.
Min. Claudette Irere wari witabiriye uyu muhango ndetse akaba yari n’umushyitsi mukuru, yashimiye urubyiruko rusoje ayo mahugurwa (amasomo) uburyo rwitwaye n’ubuhanga bafite, anabasaba ibintu bine by’ingenzi bagomba gukora ndetse n’ibigomba kubaranga mu mirimo bagiye gukora y’Ubukerarugendo n’Amahoteri.
Mu bintu Min. Claudette Irere yasabye uru rubyiruko harimo kurangwa n’ubupfura no gusubiza amaso inyuma bakazamura bagenzi babo badafite uko bakwifasha mu gutera imbere no kugira ubumenyi.
Yagize ati: “Mu buryo bwihariye ndashaka gushimira mwebwe mwafashe aya masomo, biroroshye kurangiza kwiga andi masomo ayo ariyo yose ukavuga ngo birahagije, ugahora wicaye wijujuta gusa, amahugurwa nk’aya akaza ukavuga ngo biriya hari abandi babigenewe, ariko mwebwe kubyuka mu gitondo bakabahamagara mutaba buri munsi, iki kintu ntabwo umuntu yabura kukibashimira, icyo mbasaba rero, ni byiza kwiga ariko mfite ibyo mbasaba, munyemerere mbibabwire, ndabasaba ibintu bigera kuri bine, icyambere mukomeze gushishikarira gukora umurimo mwiza kandi unoze, ibyo nibyo bizerekana itandukaniro ry’anyu n’abandi bose, ibyo nibyo bizatuma uyu munsi aho uri n’ejo uba promoted (uzamuwe mu ntera), ejobundi ukaba promoted, ejobundi ukajya no gukora hanze, mukomeze mushishikarire gukora umurimo mwiza kandi unoze.”
“Amahugurwa muri tourism and hospitality ahoraho, mukomereze muri uwo murongo murenge iby’uyu munsi, ntimuvuge ngo uyu munsi byageze aha byarangiye ahubwo muhore mushaka kwiteza imbere kandi muhore mubikora neza, icya kabiri mbasaba kandi rwose mumbabarire mukinyemerere, ni ikintu kijyanye n’imyitwarire, aka kazi gasaba umuntu ufite imyitwarire myiza, ndetse banambwiye ngo hakoramo abantu beza kandi nababonye ndetse mwese muri beza, mubijyanishe n’ikinyabupfura, mubijyanishe n’ubunyangamugayo, mubijyanishe no guhora mushishikajwe no gufasha”
“Icya gatatu nshaka kubasaba ni uko mugomba kwihugura mu ndimi, ikintu kijyanye n’indimi, ntabwo dushobora guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda twivugira ikinyarwanda gusa, hari uwavuze hariya ngo avuga Icyongereza, Igifaranza n’Igiswahili, nibyo mubyige mubimenye cyane, izo ndimi nimuziga mukazimenya ndababwiza ukuri bizaryoha, Hanyuma icyanyuma, ndabasaba icyo mucyongeraza bavuga ngo ‘Send the elevator down’ (ohereza esanseri hasi), iyo wafashijwe ukiga ukiteza imbere, uba ufite inshingano zo kugira abandi ufasha, ndabasaba cyane mu bushobozi bwanyu, aho mugiye, benshi ndabareba muracyari bato, musubize amaso inyuma muvuge muti ‘jyewe nafasha abandi bagahe ngo nabo biteze imbere?’, iyo dukora nk’abaterankunga tuba dufite ibintu tugenderaho, ariko iki kintu ntabwo tujya tugishyiraho, ku buryo uyu munsi wafashijwe akiga, yumva ko afite inshingano zo gufasha abandi, ibyo bintu bine murabinyemereye?, ibi bintu nimubikora ntabwo muzaba mukojeje isoni Akazi Kanoze Access.”
Karangwa Fabrice, umwe mu bahawe amahugurwa n’Akazi Kanoze Access, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri bo ndetse bishimiye ibyo bagejejweho, byongeye ngo bazabisangiza na bagenzi babo.
Yagize ati: “Mu by’ukuri kwitabira amahungurwa y’akazi kanoze ni nk’umugisha, kuko siko twese tubona amahirwe yo gukora, ariko amahirwe twabonye tugiye kuyabyaza umusaruro kandi bamwe muri twe twatangiye kubona inyungu zayo, turabyishimiye kandi tuzaba igisubizo kuri bagenzi bacu.”
Vanessa Umutoni nawe ni umwe mu bahawe aya mahugurwa, avuga ko byamugiriye umumaro ndetse bazabifashisha abandi igihe cyose bazaba bagize ubushobozi bwo gufasha.
Yagize ati: “Icyo aya mahugurwa yadufashije, hari iby’ibanze yadufashije kwiga mu buzima busanzwe, ukuntu utari usanzwe afite akazi akora CV (umwirondoro) ijyanye n’ikintu agiye gusabira akazi, ukuntu atinyuka mu byo agiye gukora, ndetse n’ubumyenyi bwok kuguma mu kazi igihe yakabonye, ibyo batigishije bidufitiye akamaro kandi tuzafasha n’abandi.”
Muri uyu muhango Ambasaderi w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko Ubukerarugendo bugomba kuba hejuru, ubukerarugendo bufite imbaraga zo guhuriza hamwe no guhanga ibintu bitazibagirana. Yibukije urubyiruko ko ubu bafite ubuhanga buhagije, bizeye kandi bakora akazi kanoze.
Paul Umukunzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), avuga ko batanga ubumenyi muri tekiniki zitandukanye ariko abanyeshuri babo bashoje kwiga ngo babafasha no kubona uburyo biga mu buryo bwo kwitegura kujya ku murimo nta zindi mbogamizi, aha avuga ko muri gahunda bafite harimo n’iyi ya Akazi Kanoze Access.
Yagize ati: “Nk’uko mu bizi igihugu cyacu kigizwe ahanini n’urubyiruko, ku kigero kirenga 60% by’abaturage bagize igihugu cyacu ni urubyiruko, urubyiruko rukeneye kubaho neza, rukeneye akazi kugira ngo babesheho n’imiryango yabo, twe icyo dukora iyo tumaze kubaha ubumenyi butandukanye habaho na gahunda zo gukomeza kubafasha kugira ngo bitegure neza kujya ku isoko ry’umurimo, ariyo gahunda urubyiruko turimo ahangaha rwanyuzemo nyuma yo kurangiza amashuri atandukanye ya tekiniki, banyujijwe no muri gahunda ibategura neza kwibona ku isoko ry’umurimo; aho biga uko umuntu yitwara ku isoko ry’umurimo, kongera ubumenyi mu ndimi, bakongera ubumenyi bw’uko umuntu yakwikorera, uko muntu avugana n’abashoramari, uko umuntu avugana n’ibigo bikomeye bitanga amafaranga yo gutangira imishinga, ni ibyo byose bamazemo iminsi biga.”
Anthony Busingye, Umuyobozi Mukuru w’Akazi Kanoze Access, yagaragaje ko ari ibyishimo byinshi kuba uru rubyiruko rwaremeye kwitanga rugakurikirana amasomo baruhaye, ndetse yongeraho ko bafite icyizere ko ibi bizatanga impinduka nziza mu gihugu ndetse no ku isi yose.
Yagize ati: “Ni umunezero mwinshi kuba twishimira ibyagezweho bidasanzwe by’urubyiruko rwacu rufite impano mu kwakira abashyitsi n’ubukerarugendo! Uyu munsi ugaragaza intangiriro y’ibitekerezo bishya, kandi twiteguye kubona impinduka zidasanzwe bazagira ku gihugu cyacu ndetse n’isi yase muri rusange.”
AKAZI KANOZE ACCESS (AKA) ni umuryango utegamiye kuri leta w’abagiraneza, udaharanira inyungu, ugamije kugeza ku baturage imibereho myiza, ukaba ushaka guha urubyiruko ubumenyi bujyanye n’imibereho myiza ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo, by’umwihariko ubaha amahugurwa yo kwitegura akazi no gushyigikirwa mu kubona akazi, kubagezaho amahirwe yo guhuza abakozi n’isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo.
By Carine Kayitesi






