Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata buravuga ko indwara ya Malaria mu Karere ka Bugesera igenda igabanuka mu baturage bitewe n’ingamba zikomeje gushyirwaho zo guhangana n’iyi ndwara.
Ibi byatangajwe na Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, aho avuga ko Malaria yahoze ari indwara yazahaje abatuye aka Karere , ariko ubu bakaba bakomeje kuyihashya ndetse bizeye ko igamba zashyizweho zo kuyirwanya nizakomeza kubahirizwa igacika burundu.
Dr. Rutagengwa avuga ko mu myaka 15 ishize akarere ka Bugesera kari mu turere 10 mu gihugu twagiraga Malaria nyinshi ushingiye ku miterere yako; ubushyuhe, ubuhehere bituma imibu yororoka cyane.
Akomeza avuga ko nyuma yo gufata ingamba zikomeye kandi zikomatanyije mu kurwanya iyi ndwara bagiye bashyiramo imbaraga cyane, bituma iyi ndwara igabanuka mu baturage.
Yagize ati: “Habayeho ubukangurambaga bukomeye, inzego z’ibanze zifatanya n’abaturage mu kurwanya Malaria ,”
Akomeza agira ati “ Hari n’ibindi dufatanya n’abafatanyabikora bafite inshingano zo kurwanya Malaria , aho baha abaturage imiti yo kwisiga n’udukoresha batwika nijoro mu rwego rwo kwirinda imibu,”
Dr. Rutagengwa avuga ko hanabayeho ikindi gikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu zomuri aka karere aho buri mwaka haterwa umuti wica imibu.
Ati, “Twakoze kandi ubukangurambaga mu baturage bwo kwirinda Malaria , kugeza ubwo ba barwayi birirwaga baryamye munsi y’ibiti ku bigo nderabuzima bategereje ko babavura batakibaho.”
Yakomeje agira ati: “Uwarwaye akabimenya hakiri kare akavurwa atarinze kuremba arakiraga ndetse twanashyizeho abajyanama b’ubuzima mu baturage banabihuguriwe bashobora gutanga imiti ivura Malaria ,”
Avuga ko kwa gutegereza ko umuntu aremba ngo ajye kwa muganga bitakibaho ahubwo igihe cyose umuntu yumvise afite ibimenyetso bya Malaria agana umujyanama w’ubuzima akamusuzuma yasanga ayirwaye akamuha imiti atarinze kujya kwa muganga.
Ati “Izo ngamba zose zimaze gushyiraho Malaria yaragabanutse, byonyite tugereranije imyaka ibiri ishize 2021-2022 nibura twakiraga mu karere hose abarwayi bagera ku bihumbi hagati ya bitanu (5) na bitandatu (6), naho muri 2022-2023 byaragabanutse bigeze ku barwayi yagati y’ibihumbi bibiri (2) na bitatu (3).”
Iyi nzobere mu buvuzi kandi ivuga ko ingamba zo kurwanya Malaria zikomeje aho bateganya gutera imiti irwanya malariya.
Yagize ati: “Muri ukwu wezi gutaha kwa 11 tuzatera umuti wica imibu mu nzu, ubu turi mu myiteguro, inzu yose irimo umuturage tuzayiteramo umuti, twahinduye n’igihe, twajyaga tuwutera mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu, bigatuma mugihe cy’ukwezi kwa 11 kugeza mu kwa mbere imiti iba yaragabanutse imibu ikiyongera,”
Avuga ko iyi gahunda yo gutera imiti ariyo ishoboka kuko guha abaturajye bose imiti bihenze ariko abazihabwa ari abagore batwite gusa.”
Dr. Rutagengwa William yemeza ko muri Bugesera Malaria igihari by’umwihariko mu murenge wa Nyamata, umurenge wa Ntarama, umurenge wa Rweru, umurenge wa Kamabuye, bitewe n’uko iyo mirenge yose ikikijwe n’ibishanga n’ibiyaga.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Bugesera, bavuga ko bazi neza ububi bwa Malaria , ndetse banashishikariza bagenzi babo gukurikiza ingamba zihari zo kuyirwanya.
Twizeyimana Blaise, wo mu Murenge wa Ntarama, avuga ko kugira ngo indwara ya Malaria icike abaturage bose bakwiye gutema ibihuru by’aho batuye ndetse bakanakurikiza izindi ngamba zose zo zashyizweho n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Malaria irahari cyane, icyo dukora tuyirinda ni ukurara mu nzitiramubu, tukagura na ya miti yica imibu, abenshi baba baturiye ibihuru batabitema hakaba ariho ya mibu yororokera, kugira ngo Malaria icike ni uko abantu batema ibihuru bikikije aho batuye no gukinga inzugi n’amadirishya,”
Uzamukunda Rose, avuga ko ukurikije aho atuye bisaba ko yigengesera ku buryo igihe cyose we n’abagize umuryango we barara mu nzitiramubu, ndetse bagakurikiza n’izindi ngamba zose zo kurwanya indwara ya Malaria . Asaba bagenzi be gukurikiza ingamba zashyizweho kuko Malaria ari indwara mbi cyane.
Yagize ati: “Ahantu ntuye ni hafi y’igishanga, rero uburyo dukoresha twirinda Malaria turara mu nzitiramubu kandi dutera imiti yica imibu baduhaye. Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko kurara mu nzitiramibu bituma umuntu atarwara Malaria , ikindi bibuke gukinga amadirishya n’inzugi hakiri kare kugira ngo imibu itinjira mu nzu zabo,”
Imibari y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010-2012 ikigereranyo cy’abarwaye Malaria ku rwego rw’igihugu bari 36 ku baturage 1000, iyi mibare igaragaza ko mu 2016- 2017 Malaria yibasiye abanyarwanda ku kigero cyo hejuru aho abayirwaye bari 409 mu baturage1000. Gusa iyi mibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2022-23 indwara ya malariya yagabanutse ku kigero gishimishije abayirwaye bari 46 mu baturage1000, ibi bikaba bivuze ko uburwayi bwagabanutse ku kigero cya 86% ku rwego rw’Igihugu.
Kayitesi Carine