Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO) ivuga ko nubwo kwimura abantu bakuwe mu magekeka n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, maze bagatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo ari ibintu byiza cyane, bikorwa mu buryo budasobanutse kandi butanajyanye n’icyo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ku bikorerwa umuturage.
Ibi ni ibyagarutsweho n’ Umuhuzabikorwa wa CLADHO, Evariste Murwanashyaka, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP), ibi biganiro bikaba byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hanizwe uburyo abaturage bimurwa aho batuye bakajya gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo bikorwamo nta burenganzira bw’umuturage bubangamiwe.
Mu byagerautdweho cyane muri ibi biganiro ni uburyo kwimura no gutuza abaturage mu mudugudu y’icyitegererezo bikorwamo, aho benshi bagaragaje ko bikorwa mu buryo budasobanutse, ndetse ngo rimwe na rimwe uburenganzira bw’umuturage birirengagizwa.
Evariste Murwanashyaka yavuze ko gutuza abaturage mu midugudu y’icyitegererezo ari byiza gusa agaragaza ko uburyo bikorwamo budasobanutse ndatse bujya bunyuranya n’amategeko.
Yagize ati: “Gutekereza gushyira abaturage mu midugudu y’icyitegererezo ni gahunda nziza ifasha abaturage kugira ngo bave mu rwego bari barimo bajye mu rundi, twebwe nk’abo mu burenganzira bwa muntu tuba tubona ari ibintu bigamije gufasha abaturege kugira imibereho myiza,..nubwo hari byinshi byakozwe,… mbere na mbere abaturage bavuye mu manegeka cyangwa ahandi hantu hatari heza kuri bo, ariko uburyo bikorwamo akenshi na kenshi usanga bitubahirije ihame riri no ku Itegeko Nshinga ryacu rivuga ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa, usanga akensi Leta ariyo igenera abaturage aho bagomba kwimurirwa.”
Uyu muyobozi avuga ko kuba abaturage badahabwa ijambo ngo bagire uruhare mu bibakorerwa mbere y’uko bimurwa hari byinshi byangirika ndetse ugasanga n’ubundi inzu nziza baba bahawe nta nakimwe zibagejejeho.
Yagize ati: “Usanga kudaha ijambo umuturage mbere yo kwimuka bigira ingaruka zikomeye; ingaruka ya mbere ni uko umuturage aba avuye mu buzima yari asanzwemo agiye mu bundi butandukanye nabwo Atari amenyereye, ari nayo mpamvu usanga hari bamwe bahita bazigurisha, cyangwa bakanazifata nabi.”
Umuhuzabikorwa wa CLADHO, Evariste Murwanashyaka yanagaragaje ko hari byinshi biremerera abanturage bimurirwa mu nzu zo mu midugudu y’icyitegererezo birimo igiciro cy’amazi n’umuriro w’amashanyarazi, ndetse na gaze yo gutekesha ngo kuko akenshi abimurwa nta bushobozi babaq bafite buhagije bwo kubona ibyo byose.
Evariste Murwanashyaka kandi yagaragaje ko benshi mu baturage batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo usanga birirwa bicaye kuko nta buryo runaka buba bwarateganijwe bubafasha kubona imirimo, nko kubigisha kwihangira imirimo n’ibindi bitandukanye.
Yashoje atanga inama y’uko bikwiye ko mu mishanga yindi Leta ifite yo gutuza abanturage mu midugudu y’icyitegererezo hazatekerezwa n’uruhare rw’umuturage mu bimukorera, mbere y’uko abanturage bimurwa bakabanza bakaganirizwa, ndetse bakigishwa bihagije ku buryo imyumvire yabo ihinduka bakajyana n’igihe mu gutuzwa aheza.
By Carine Kayitesi