Amakuru

Heart of Kindness fondation yiyemeje guteza imbere urubyiruko

Umusore Niyontwari Gloire Divid avuga ko nubwo atagituye mu gihugu cy’u Rwanda ku ivuko, yiteguye gukora ibishoboka byose agafasha bamwe mu rubyiruko batishoboye bakabasha kujya ku ishuri ngo kuko akunda cyane igihugu cyamubyaye, bityo akaba ashaka ko abazacyubaka mu minsi iri imbere yabafasha kwiga.

Mu rwego rwo kugera ku ntego yihaye, uyu Niyontwari Gloire Divid yashinze umuryango awita HEART OF KINDNESS FONDATION, ukaba ugamije gutera inkunga abana bakomoka mu miryango itishoboye ubishyurira amafaraqnga y’ishuri, ikindi uyu mu ryango ukaba ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, ndetse ukaba unafasha urubyiruko kugezwaho ibiganiro bigamije kurukundisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagera ku Bumwe n’Ubudaheranwa.

Uyu Niyontwari Gloire Divid avuga ko HEART OF KINDNESS FONDATION yayishinze mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko ari rwo igihugu gitezeho amaboko y’rjo hazaza.

Yagize ati: “Njye uyu muryango nawushinze mu rwego rwo gufasha urubyuruko aribo mizero yihugu cyacu batabashije gukomeza amashuri bitewe n’ubushobozi buke imiryango yabo ifite, ndetse no kubafasha kwisanga muri gahunda Ndi Umuryarwanda, twibukiranya ko turi umwe duhuza imbaraga mu kubaka  u Rwanda twifuza.”

Akomeza agira ati: “Igice cyambere twishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri ndetse tukabagenera ibikoresho by’ishuri bakeneye kugira ngo bige neza, tugira n’igihe cyo kwibuka  Genocide ya korewe abatutsi mu 1994, aho tuba twibuka ibibindo n’urubyiruko bazize uko bavutse. Igice cyakabiri gitangira mu kwa 5 kugeza 7 tugira igikorwa cyo gufasha abatishoboye ndetse no kwishyurira ishuri abana twitaho mu kwiga. Igice cyagatatu gutangira mukwizi 9 kugeza 12, aho twishyurira abanyishuri nk’ibisanzwe tubagenera ibikoresho by’inshuri bizafasha mu ntangiriro y’umwaka w’amashuri yabo. Tukagira nigikorwa cy’umunsi wo gusangira n’urubyiruko dufasha mu myigire yabo dusabana n’afatanyabikorwa ba foundation mu rwego rwo gusangira tubifuriza umwaka mushya.”

Umuryango HEART OF KINDNESS FONDATION  watangiye ku wa 14/11/2022 kuri ubu utanga ubufasha ku rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali mu bikorwa bitandukanye, uyu muryango ufite abanyamuryango barenga 36 b’urubyiruko biteguye gutanga imbaraga zabo mu kubaka igihugu bimakaza umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.

Kugeza ubu uyu muryango wishyurira abana 3 biga mu mashuri yisumbuye n’abandi 5 biga mu mashuri abanza ubaha ibikoresho by’ishuri ku buryo buhoraho.

Kenny Rogers niwe uyihagarariye murwanda avugako gahunda yabo Ari uguhindura isi kuko urubyiruko nitwe mbaraga zigihugu

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM