Amakuru

Kigali: Hatangijwe urubuga rwa internet ruzajya runyuraho inyigisho n’ibiganiro by’ITETERO

Nyuma y’imyaka 8 hashyizweho ibiganiro “Itetero” bifasha mu gukangura ubwenge bw’abana hagamijwe gutambutsa amakuru y’ubuzima, imirire, uburere buboneye n’udukino tw’abana, kuri ubu hashyizweho urubuga rwa interineti rwa “itetero.rw” rugiye kujya rufasha abana, ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru y’abana.

Uru rubuga itetero.rw rwatangijwe kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023, mu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamaliya, akava ari nawe watangije ibikorwa by’uru rubuga ku mugaragaro.

Dr Valentine Uwamaliya

Ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Uwamaliya yavuze ko yizeye ko urubuga itetero.rw ruzatuma abana bisanzurira binyuze mu mahugurwa atandukanye ndetse rugafasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru y’abana.

Yagize ati “Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro urubuga itetero.rw hakubiyemo amakuru yose ku bintu byose byateguwe na gahunda y’Itetero mu myaka yatambutse. Itetero yagiye igira amahugurwa atandukanye ari nako yaguka kugira ngo ikomeze kuba urubuga abana bisanzuriraho, bavomaho ubumenyi butandukanye, ari nako rufasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru ya ngombwa ku buzima bw’abana babo.”

Akomeza agira ati: “Ni urubuga rugiye gufasha abana, ababyeyi n’undi wese ufite inshingano zo kurera, kubona aho yakura imfashanyigisho yakwifashisha muri izo nshingano igihe cyose yazikenera kandi mu buryo bumworoheye, yaba akoresha ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa ubundi buryo. Ni byiza kandi ko buri mfashanyigisho iteguwe mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda.”

Juliana Lindsey

Juliana Lindsey, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) avuga ko Itetero ryahuje abana benshi n’ababyeyi, bikaba byaratumye bashaka uburyo ryashyira kuri iterineti, ndetse abakoresha ifatabuguzi rya Airtel bakaba bazajya barikurikirana ku buntu.

Avuga ko hazaba haribo ibyiza byinshi bijyanye n’ubuzima bw’abana n’amasomo menshi, ndetse ngo ntabwo rikiri iry’abana gusa kuko abangavu n’ingimbi bazajya bahakura amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ubusanzwe ikiganiro Itetero cyari gisanzwe kinyura muri Radio na Television ndetse kikaba cyakurikiranwaga na benshi biganjemo abana, iki kiganiro kikaba cyatambutswagamo inyigisho zitandukanye zagenewe abana. Kugeza ubu n’umuntu uzaba yifuza kugikurikirana kuri murandasi (internet) yahawe urubuga kandi azajya abona ibiganiro n’inyigisho ku buryo bumworoheye.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM