Amakuru

MINUBUMWE yasabye Sosiyete Sivile gufasha mu kuvura ibikomere bikomeje kuba uruhererekane no mu bato

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gutanga umusanzu wayo mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ayo yayisabye gufasha urubyiruko kwiga amateka uko bikwiye no kwiyakira, ngo kuko bikomeje kugaragara ko mu rubyiruko hari abafite ihungabana ku rwego rukomeye.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasozaga ibiganiro nyunguranabitekerezo ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, byari byitabiriwe n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene

Dr Bizimana yagaragaje ko nubwo bamwe bagaragaza ko ubwo Jenoside yabaga bari abana bato cyane cyangwa se abandi bakavuga ko bari bataravuka, hari benshi bagira ihungabana rikomeye, aha niho yahereye asaba imiryango itari iya Leta n’amadini gushyiramo imbaraga kugira ngo ubudaheranwa n’amateka bugerweho byuzuye.

Yagize ati: “Trauma (Ihungabana) iri mu rubyiruko kandi ku gipimo kinini, kuko nabo bavuga ko bari bataravuka muri Jenoside n’abari abana bafite trauma, noneho n’abahanga bakerekana ko trauma igenda no mu binyejana ikurikirana, bigaragara ko ibikomere bituruka kuri ya mateka bamwe mu rubyiruko bumva ko atabareba, ariko ibikomere biyakomokaho biragenda bibakurikirana, bijyana n’ubuzima bwabo; abakuru n’abato, ariho twasanze iyi ndangagaciro y’Ubudaheranwa yafasha.”

Yakomeje agira ati: “Nta munsi numwe muri dosiye mbona ntahura n’ikibazo mu ibaruwa yanditswe n’abantu kandi batoya, …. Kandi ugasanga akenshi biraza mu kibazo gishingiye ku mateka, biraganisha ku moko, ni ukuvuga ngo amoko yavanyweho mu nyandiko, mu gitabo cyiswe amoko; ni ukuvuga abatutsi, abahutu n’abatwa, ariko hari abantu benshi bakibyibonamo bakabigenderaho,..bitwereke ko no kuganira ku bumwe, muri uku kwezi by’umwihariko twifuza ko abantu bajya banaganira ku bibazo bihari koko, atari ukubica hejuru, kuko n’ibyo bigera mu nyandiko ariko byateye amakimbirane menshi hagati y’abantu.”

Dr. Bizimana yakomeje agaragaza ko nubwo barigukora imfashanyigisho zifasha abarimu n’abandi bafite aho bahurira n’abantu benshi kugira ngo babashe kwigisha neza amateka, hakiri ikibazo ko nabo bagomba kuyigisha bagifite ibikomere, aha naho yasabye imiryango itari iya Leta gukora iyo bwabaga ngo ifashe n’abo barimu gukira ibikomere, ngo kuko naho imfashanyigisho yaba nziza ariko uyitanga afite ikibazo ntacyo byatanga.

Yagize ati: “Biradusaba ko namwe nk’abafatanyabikorwa cyangwa imiryango itari iya Leta dufatanya no kureba uburyo twigisha abarimu n’abandi bantu bagera ku banyarwanda benshi, kuko imfashanyigisho dushobora kuyikora, turimo turanayikora dufatanije na MINEDUC, ariko babandi bagomba kuyigisha no kuyitanga bo badakize bya bikomere, badahawe ubumenyi, ubushobozi n’ubushishozi, imfashanyigisho ishobora kuba ari nziza ariko ntigire icyo itanga gifasha, aho rwose ni ukuhafatira.”

Dr Joseph Ryarasa

Dr Joseph Ryarasa, Umuvugizi w’imiryango itegamiye kuri Leta yagaragaje ko biteye agahinda kuba hari imiryango itari iya Leta ujyamo ugasanga harimo abantu bamwe gusa, aboneraho kuyisaba gufasha abanyarwanda kuva mu bukene, gusobanura amateka y’ukuri no kubaka ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Yagize ati: “Iyo sosiyete sivile itabaye umusemburo wo kugira ubwo bumwe, twahura na bya bibazo, kuko tuba hafi n’abaturage, dukorana nabo umunsi ku wundi banatwizera, byaba ari agahinda usanze sosiyete sivile ifite abantu bamwe, Tuvuye hano twiyemeje kubaka ubumwe bw’abanyarwanda kandi ni inshingano z’abanyarwanda muri rusange kubera ko amateka yatugizeho ingaruka zitandukanye.”

 

Ariane Inkesha, Umuyobozi wa International Alert Rwanda

Ariane Inkesha, uhagarariye International Alert mu Rwanda yasabye imiryango itari iya Leta gukora ubushakashatsi bwimbitse mu banyarwanda n’inzitizi zigihari.

Yagize ati: “Tugomba kugenda dushishoza kandi dukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo na gahunda za Leta zigende zigirira akamaro Abanyarwanda, dufatanyije tugakora, tugatanga indangagaciro, abana bagafashwa bakiri bato byafasha kugabanya ibikomere bishingiye ku mateka.”

Ibibare y’ubushakashatsi bw’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe mu 2020, igaragaza ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cya 94.7%, aho niho MINUBUMWE ihera ivuga ko hakwiye bukazwa ingamba mu kwigisha no gutoza bakiri bato indangagaciro y’Ubudaheranwa kugira ngo Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bugerweho 100%.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM