Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko hashyizweho akato k’amatungo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, mu rwego rwo guhangana n’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, RAB ivuga ko hashingiwe ku itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
Ivuga ko kandi hashingiwe ku bimenyetso by’indwara y’uburenge byagaragaye mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi yo mu Karere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba no mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, imenyesha abantu bose by’umwihariko aborozi, guhagarika ingendo z’amatungo (Inka, ihene, intama n’ingurube), mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi ku mpamvu iyo ariyo yose (Kororwa, kubagwa, kugurishwa, amasoko y’amatungo).
Yavuze ko amatungo aguma aho yororewe (Ikiraro cyangwa Urwuri).
BAB yasabye guhagarika icuruzwa ry’amata, inyama, impu n’ifumbire bikomoka kun ka, ihene,intama n’ingurube mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi.
Aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe kubimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu ahantu ahari amatungo arwaye, gukoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.
Hari ugukura mu bworozi amatungo (inka, ihene, intama n’ingurube), yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo adakomeza kwanduza ayandi.
Gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi n’ibiryo.
Gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi itera indwara y’uburenge hagamijwe gusukura ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bivuye mu gace karwaje.
Gukingiza indwara y’uburenge inka zirengeje amezi ane mu Tugari twose tugize Imirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi.
RAB yasabye abantu kubahiriza ibikubiye muri iri tangazo ndetse inateguza ibihano kuzabirengaho bikubiye mu ngingo ya 134 n’iya 159 y’itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
RAB kandi yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano, aborozi n’abandi bose bireba gukomeza gutanga umusanzu mu gukumira uburwayi bw’amatungo.
