Amakuru

Muhanga: Stand Together for Change (STC) ikomeje kuba igisubizo ku bana bafite ubumuga

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa by’icyumweru cyaharibwe ibikorwa by’abafite ubumuga, bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, barashima ko umuryango udaharanira inyungu witwa Stand Together for Change (STC) ufasha abana bafite ubumuga ukomeje kubabera igisubizo, ubagezaho ubufasha butandukanye burimo insimburangingo n’inyunganirangingo, ibikoresho by’ishuri n’ibindi byinshi bituma aba bana bafite ubumuga babona uburenganzira bwabo neza burimo n’uburezi budaheza.

Aba babyeyi bagaragaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Stand Together for Change (STC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze basuye imiryango y’abana bafite ubumuga ubagezaho inkunga za matera, ibitanda, n’intebe yicaramo ufite ubumuga utabasha kujya mu bwiherero.

Ntigurirwa Vrorien nk’umwe mu bagenerwabikorwa ba Stand Together for Change (STC), yavuze ko atabona uko avuga ibyiza uyu muryango wabagejejeho, ngo kuko wamukuye ahakomeye ubwo umwana we yagiraga ikibazo cyo kumugara, dore ko umwana we Atari yaravutse afite ubumuga, nyuma akaza kubugira bitewe n’impanuka yagize.

Yagize ati: “Umwana yararanaga n’amatungo, hanyuma aba bavandimwe barantunguye basanga ndimo nengera ibitoki hano inka iri mu cyumba hepfo hariya, yari inzu, ikaba ikiraro ndetse n’urwengero, banyubakiye ikiraro, baranansakarira, baramfashije cyane kuvuza umwana, nubungubu nibo mbikesha, bamfashije kujya Gatagara na CHUK, ibikoresho bampaye uyu munsi ni igitanda na matera, ikintu nabashimira ni uko bamfashije kuvuza uno mwana, mbere na mbere n’icyo nabasha kubashimira kuko njye nta bushobozi narimfite bwo kumuvuza no kunyubakira ikiraro, n’ikindi nabashimira ni iyi nkunga banteye igizwe n’igitanda na matera.”

Hitumukiza umwe mu babyeyi bafite umwana ufite ubumuga

Hitumukiza Gonzalive, utuye mu Mudugudu wa Kigaga, Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza, umuryango we ufite umwana w’imyaka 19, wavukanye ubumuga bukomatanyije, nawe akaba ari mu bafashwa n’umuryango Stand Together for Change (STC), ashima cyane ubufasha uyu muryango umugezaho ngo kuko hari byinshi bamuhaye we atabashaga kwigezaho.

Yagize ati: “Ubufasha mpawe nabwishimiye cyane rwose, kubera ko aka gakoresho yicaramo kazajya kamufasha kugira ngo niyituma umwanda ntunyanyagire hose, noneho n’aka karyamo kazajya kamufasha kuryama heza ntabwo azongera kuryama ku musambi, none rero nkaba mbashimiye igikorwa mwakoze rwose mwangiriye neza, ubusanzwe twazanaga umusambi nka hano akicaraho umuntu akamumenya, ntawurenga urugo amusize hano, madamu iyo adahari mba mpari, iyo mbonye nk’abantu baje hano kudusura numva ari ibintu binshimishije cyane .”

Sylvain Ndegeya, Umuyobozi wa Stand Together for Change (STC)

Sylvain Ndegeya, Umuyobozi w’uwu muryango Stand Together for Change (STC) udaharanira inyungu wita ku bana bafite ubumuga bakomoka mu miryango itishoboye yo mu cyaro, avuga ko batanga ubufasha bw’insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi bitandukanye, ndetse bakanafasha abana bafite ubumuga kujya kwiga.

Yagize ati: “Ubufasha rero tubaha ni insimburangingo n’inyunganirangingo aho bishoboka, icya kabiri ureste uyu mwana tubonye ahangaha uko ameze bitamwemerera kujya ku ishuri, ariko ubundi dukora ubuvugizi cyangwa se tukabafasha kwitabira amashuri y’abandi bana nk’abandi badafite ubumuga aribyo twita uburezi budaheza (inclusive education), icya gatatu tureba imiryango yabo tugakora icyo bita family empowerment (kongerera ubushobozi umuryango), nk’uko mu bibona umuryango wabyaye umwana umeze gutya uba ufite ibibazo byinshi cyane, haba harimo n’amikoro.”

Avuga ko ubundi iyo umuryango urimo umwana ufite ubumuga rimwe na rimwe bituma umuryango ushobora guhura n’ikibazo cy’ubukene, aha rero ngo baheraho bafasha imiryango y’abo bana mu bikorwa bishobora kubateza imbere.

Yagize ati: “..urumva niba umusaza avuga ngo ntashobora kuva ahangaha kubera uyu mwana, urumva ko hari ibintu byinshi aba yatakaje, rero kugira umwana umeze atya, bihita bituma umuryango ujya mu bukene kubera ko hari bimwe mu bikorwa bareka gukora biteza imbere umuryango kuko baba bari kwita kuri uwo mwana, ibyo rero tubirebaho tukavuga tuti ese umuryango ufite uyu mwana ni iki twakora kugira ngo byibura biteze imbere, mu byo dukorana hari ukubashyira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ubu dufite umushinga wo kubigisha kuboha ibintu bitandukanye twe tukabafasha kubishakira amasoko kugira ngo amafaranga agaruke mu muryango babashe kubona imibereho.”

Avuga ko kugeza ubu we n’abo bafatanyije gutangiza uyu muryango bakoresha ubushobozi buke bakura mu mirimo basanzwe bakora bagatera inkunga aba bana bafite ubumuga, gusa ngo bitewe n’uko batarabona ubushobozi bugangije bakorera mu murenge umwe gusa wa Cyeza, ariko ngo babonye umuterankunga bakwagura ibikorwa bakajya bafasha n’abafite ubumuga bo mu yindi mirenge yo mu Karere ka Muhanga, byanakunda bakagera no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu.

Uyu muyobozi aboneraho gusaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutabihererana, bakabashira ahagaragara ku buryo nabo bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi bana.

Nyirahirwa Clémence, Uyobora Akagari ka Makera

Nyirahirwa Clémence, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Makera, ashima ibikorwa Stand Together for Change (STC), akavuga ko nk’ubuyobozi icyo bagiye gukora ari ugukomeza gukurikirana abafite ubumuga n’imiryango yabo bakabafasha kubona ibikenerwa byose.

Yagize ati: “Muri iki cyumweru cyahariwe abafite ubumuga tunejejwe cyane n’ubufasha umuryango Stand Together yahaye aba bana, tukaba kandi dushimira n’imiryango yabo kuko ababyeyi baba babitaho umunsi ku munsi, hari aho ushobora kugera ugasanga umuryango ufite umwana ufite ubumuga atitabwaho n’ababyeyi ariko ndashimira iyi miryango, rero ubu bufasha bwose bagenda babona turashima ko muri aka kagari byibuze ababyeyi bafite abana bafite ubumuga babasha no kuza mu nama bakagaragaza ikibazo mu muryango wabo bafite, natwe icyo dukora rero nk’ubuyobozi tubasha kwegera imiryango ishobora kuba yabafasha ibyo bashoboye bakabibaha kugira ngo abo bana nabo badaheranwa n’agahinda kuko nabo ubwabo kuba baravutse gutyo ntabwo babyihitiyemo, turakomeza tubakurikirane, dukurikirane amatsinda yabo, hanyuma n’ibikoresho byose nkenerwa bajye babasha kubibonera ku gihe.”

Eliézer Hakuzimana, Ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Cyeza

Eliézer Hakuzimana, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyeza, avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’abafite ubumuga bafatanije na Stand Together for Change (STC) gusura imiryango y’abana bafite ubumuga ndetse babagenera bimwe mu bikoresho nkenerwa, ndetse akaba ashimira uyu muryango ubufasha ukomeje gutanga.

Yagize ati: “.. uyu munsi rero turishimira ko dufite umuryango Stand Together for Change, ukorera hano mu Murenge wa Cyeza, by’umwihariko ufasha abantu bafite ubumuga, uyu munsi rero twarimo dufatanya kugira ngo dusure abafite ubumuga, ariko hari n’ibikorwa by’ingenzi twabakoreye birimo ubufasha bwa matera, ibitanda, n’intebe z’abantu bafite ubumuga bwo kutabona uburyo bajya mu bwiherero neza n’ibindi bitandukanye, numva rero ari igikorwa cyo kwishimira, uyu muryango waje ukenewe kuko hari n’ibindi bikorwa byinshi urimo ukora, uretse n’uyu munsi gusa, usanga bakusanya abana bafite ubumuga bakabakorera ibikorwa byiza, hari abo bajyana ku ishuri barihira amafaranga y’ishuri ndetse n’abo baha ibikoresho by’ishuri, twumva ari igisubizo hano mu murenge wa Cyeza.”

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza, mu ibarura baheruka gukora mu myaka ishize muri uyu murenge habarirwaga abaturage basaga igihumbi (1000) bafite ubumuga, gusa Eliézer Hakuzimana avuga ko bari gukora ibarura kugira ngo bamenye neza umubare w’abafite ubumuga batuye muri uyu murenge kugeza ubu.

Uretse ubufasha umuryango Stand Together for Change (STC) wageneye abana bafite ubumuga wanatanze ubufasha bw’imbago ku bantu bakuru bafite ubumuga, izi mbago zikazahabwa abaziheneye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2023, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM