Afurika

Karongi: Baravuga imyato Croix Rouge y’u Rwanda yabafashije mu mishinga y’ubuhinzi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi, begereye inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanye Congo, ndetse na bamwe mu mpunzi ziba muri iyo nkambi, barashima Croix Rouge y’u Rwanda kuba ikomeje kubagezaho imishinga myiza ibafasha kuzamura urwego rw’imibereho yabo, aho kuri ubu abo yafashije mu rwego rw’ubuhinzi bavuga ko biteze kugira ubuzima bwiza babikesha ubuhinzi.

Ibi ni ibyagarutsweho n’aba baturage ubwo Croix Rouge y’u Rwanda yakoraga igikorwa cyo gushyikiriza ibikoresho by’ubuvuzi ku ku Kigo nderabuzima kiri mu nkambi ya Kiziba, aho aba baturage bagaragaje ko ibi bikorwa iri gukora biri kubageza ku iterambere rishimishije.

Higiro Berdard  yagaragaje ko kuba Croix Rouge yarabateye inkunga mu buhinzi byabashimishije ndetse bizeye ko bizabasha kubafasha no kurihira abana babo amafaranga y’ishuri.

Yagize ati: “Turashibira Croix Rouge yaduteye inkunga mu buhinzi bwo guhinga ibirayi hari ahantu bizatuvana hari n’aho bizatugeza, tuzarya ariko n’abafite abana mu mashuri tubarihirire, abo bana nabo mu gihe kizaza bamenye ko hari icyo twabamariye, turishimye cyane kandi mu Kinyarwanda baca umugani ngo akari ku mutima gasesekara no ku munwa.”

Murekatete Ester, utuye mu Mudugudu wa Kanyarusanga, Akagari ka Rubaza, Umurenge wa Rwankuba, avuga ko bashimishijwe n’inkunga ya Croix Rouge y’u Rwanda, ndetse izatuma abari mu mirire mibi bayivamo, byongeye bakanasagurira amasoko.

Yagize ati: “Twari turi mu bukene, twari abahinzi , Croix Rouge idutera inkunga, urabona ibikorwa biri hano, barangije bati turabashakira imbuto, urabona nawe urabireba n’amaso turahinga, turizera ko mu minsi iri imbere tugiye kurya nyine tukagaburira n’abana, abari mu mirire mibi urabona ko tuzavamo tugasagurira n’amasoko, umuntu akagura n’ikindi kintu umuntu atabashaga kugeraho, ndumva twabashimira.”

Nyirahabimana Marie Chantal nawe yagize ati: “Twibumbiye mu matsinda ya care noneho twumva baradutoranije ati mugomba guhitamo ikintu mugomba gukora yaba ari ubuhinzi, yaba ari ubworozi n’ubudozi, duhitamo ubuhinzi, bati nimuze tubatere inkunga mujye mu buhinzi, batuzanira amafaranga, batuzanira imbuto natwe turaza turahinga, none ndikubona ibintu ari byiza twarabishimye.”

Mushimiyimana Jerome, Uhagarariye itsinda Abahuje, itsinda rigizwe n’abantu 108, avuga ko Croix Rouge yabahurije hamwe ikabatera inkunga ndetse bakaba bishimiye ubu bufasha bizeye ko buzatuma biteza imbere.

Yagize ati: “Mu byukuri iki gikorwa Croix Rouge y’u Rwanda yatugejejeho ni cyiza, ni indashyikirwa, bitewe n’uko abaturage bishimye bakimara kubona iyi myaka aho igeze barishimye cyane, mbese nk’uko mwabibonye bari kubagara bafite akanyabuneza, ubundi mbere bakoraga buri muntu ku giticye, ariko bamaze kubona n’ibyiza byo gukorera hamwe kubera croix rouge y’u Rwanda yadukanguriye gukorera hamwe, twasanze bizabyara umusaruro, batuguriye imbuto, batugurira ifumbire, ibyo byose ni inkunga ya Croix Rouge y’u Rwanda.”

Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko ibikorwa byinshi Croix Rouge y’u Rwanda yakoreye muri iyi nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi, hari ubufasha bagiye batanga ku mpunzi z’Abanye Congo ziri muri iyi nkambi burimo nko gutanga ibiryamirwa, ibiringiti, imyenda, ibikoresho by’isuku n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Avuga ko hari n’indi mishinga itandukanye bakoze ku buryo ihuriweho n’impunzi ndetse n’abaturage batuye muri uyu Murenge wa Rwankuba, arimo amakoperative y’ubuhinzi ahuriwemo n’impunzi n’abaturage baturiye inkambi ya Kiziba, ku buryo ibyo bibafasha cyane mu kubona amafaranga, no guca ibyo kwishishanya hagati y’impunzi n’abenegihugu.

Yagize ati: “Inkunga twabahaye, hari ukubakodeshereza imirima no kubaha imbuto, ndetse no kubahugura mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bazabone umusaruro utubutse kurushaho, ikindi ni ukubahugura mu rwego rw’amakoperative kugira ngo bazabone umusaruro utubutse kurushaho bityo bizatume babona n’amafaranga azababeshaho no gushobora gukemura n’ibindi bibazo bitandukanye by’imibereho.”

Yakomeje agira ati: “.. usibye imishinga y’ubuhinzi hari n’ubudozi, imyuga itandukanye bahuriramo, hakaba gukangurira abo baturage kwitabira umurimo,..harimo n’inyungu yo gutanga imirimo, mbese muri iyi myaka ibiri ishize, ibikorwa Croix Rouge yakoze muri iyi nkambi ya Kiziba, no muri uyu murenge wa Rwankuba, byatwaye amafaranga Atari munsi ya miliyoni zigera kuri 500.”

Emmanuel Mazimpaka  avuga ko Croix Rouge y’U Rwanda izakomeza gushyigikira imishanga itandukanye nk’iyo kugira ngo izi mpunzi tuzikemurire ibibazo, ndetse n’abatuye uyu murenge mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira kugira ngo babeho bafite ubuzima bwiza.

Avuga ko ibikoresho batanze uyu munsi bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 40, bikaba bigizwe n’ububiko bw’imiti bugezweho, hari imyambaro y’abaganga n’ibindi bikoresho bitandukanye ku buryo imiti izajya ibikwa neza ndetse bigatuma inaramba.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM