Afurika

Libiya: Abimukira 61 baguye mu mpanuka y’ubwato

Umuryango mpuzamahanga w’abimukira (IOM) muri Libiya watangaje ko abimukira 61, barimo abagore n’abana, barohamye nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye muri Libiya.

France 24 yanditse ko mu nyandiko IOM yashyize ku rubuga rwa X, bavuga ko ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 86, muri bo 61 bakaba ari bo barohamye. Bwari bwahagurutse mu mujyi wa Zwara wo muri Libiya, kuri kilometero 110 uvuye ku murwa mukuru Tripoli.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Ukuboza, raporo ya IOM ivuga ko kurohama ari byo byateje imfu nyinshi mu nzira z’abimukira ku Isi hose mu gice cya mbere cya 2023, muri icyo gihe hakaba harapfuye abantu 2 200. Ikomeza ivuga ko inzira yo hagati ya Mediterane ari yo yahitanye abantu benshi, kuko yahitanye abagera ku 1 727 ndetse n’abandi barazimira.

IOM yavuze ko umubare w’abimukira wikubye hafi kabiri mu 2023 ugereranyije n’umwaka ushize.

Abagera kuri 91% baturutse muri Tuniziya, muri Nyakanga, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi na Tuniziya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kurwanya abacuruza abantu mu gihe hariho ubwiyongere bukabije bw’amato yahavuye yerekezaga mu Burayi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM