Amakuru

Gisagara: Abaturage bagiriwe inama yo kureka gufumbiza imyaka inkari

Mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero mbere y’imyaka 5 bishyira ubuzima mu kaga, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko iyo myanda ari imari ikomeye cyane bayifumbiza abandi bakayigurisha.

Mukamugema Consolate ni umubyeyi w’imyaka 53, atuye mu Murenge wa Ndora avuga ko ubwiherero butanga umusaruro.

Yagize ati: “Ifumbire iva mu musarane ni ingirakamaro cyane kuko iyo uyikoresheje imyaka itanga umusaruro mwinshi, iyo hari abayikeneye baraza bakayividura bakayishyira ahantu igahora bakayifumbiza nyuma y’amezi nk’atanu, ariko noneho twaje gutungurwa ni uko burya ngo haba harimo inzoka twari tuzi ko iyo umusarane wamaze kubora inzoka na zo ziba zapfuye.”

Mbanzarugamba Fidele na we ashimangira ko ifumbire ikomoka mu bwiherero ari ubukungu bukomeye cyane ko ngo iyo umuntu atoreye itungo na rimwe ayifashisha.

Yagize ati: “Buriya iyo umuntu adashoboye kubona ifumbire y’amatungo nka twe bitatworoheye kuba twagura inka, dukoresha ifumbire yo mu musarane ni yo waba utaruzura twirwanaho, turavidura wa mwanda tukawuvanga n’ivu tukajya gutera ibigori n’amashu kandi kandi bitanga umusaruro, ni ibintu njye namaze igihe nkoresha, batubwira ko ngo harimo inzoka ariko bisaba nyine abaganga bafite ibyuma bisuzuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Claude

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Claude, ashimangira koko ko hari bamwe mu baturage bakoresha ifumbire ikomoka ku misarane, ariko kuri ubu ngo bashishikariza abaturafe kwirinda gukoresha iriya fumbire mu gihe itari yabora neza

Yagize ati: “Hari abashora mu bwiherero bagamije gukuramo ifumbire nyamara bakiyibagiza ko haba harimo inzoka zinyuranye cyane ko n’iyo misarane iba itarabora, icyo turimo gukora ubu rero dufatanyije n’ishami ry’ubuhinzi ni uko abaturage bagendera kure iriya myanda, turabashishikariza korora inka ndetse no kugira ibimpoteri bishyirwamo iriya fumbire ikomoka ku bishingwe, mu gihe dutegereje icyo ubushakashatsi buvuga kuri iki kibazo cy’ifumbire yo mu bwiherero.”

Umukozi wa RBC, Hitiyaremye Nathan

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) Hitiyaremye Nathan avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo umuturage ayikoresheje nta bwirinzi cyangwa se ngo ayikoreshe munsi y’imyaka 5 umusarane umaze kuzura ukanapfundikirwa.

Yagize ati: “Abakoresha ifumbire yo mu bwiherero haba mu buhinzi bw’imyaka  n’imboga bamenye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga tubasaba nibura ko mu gihe umusarane wuzuye bawukoresha nibura hejuru y’imyaka 5, kuko buriya ubushakashatsi bugaragaza ko inzoka nyinshi amagi yazo ashobora kumara imyaka irenga 5 atarapfa, twavuga nk’inzoka bita asikarisi n’izindi, turakomeza rero gukangurira abaturage kudapfa gukoresha iriya fumbire mu gihe itaragera ku myaka yateganyijwe ngo ibe yakoreshwa.”

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda mu  2019-2020, igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru ari yo iza ku isonga mu kugira abantu benshi barwara inzoka zo mu nda ku kigero cya 41%, Intara y’Iburengerazuba ikaza ku kigero cya 40%, Intara y’Amajyepfo na 33%, Intara y’Iburasirazuba ku kigero cya 29%, Umujyi wa Kigali na 21%; mu gihe ijanisha rusange mu Rwanda abaturage 33% barwaye inzoka zo mu nda.

Cacine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM