Amakuru

Abagira aleriji bitewe n’udukingirizo ntibahabwa PrEP ngo kuko ntabushakashatsi burakorwa kuri abo bantu

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kiravuga ko kuba nta bushakashatsi burakorwa ngo hamenyekane umubare nyakuri w’abantu bagira ama areriji igihe cyose bakoresheje agakingirizo mu gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse ngo hanamenyekane impamvu nyamukuru ituma barware ayo ma alerigi, aricyo gituma badashyirwa ku rutonde rw’abafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ngo babe bahabwa imiti ya PrEP ka bumwe mu buryo kwo kwirinda kwandura iki cyorezo.

Ibi ni ibyagaragajwe na Dr Ikuzo Basile, Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), aho yavuze ko kuba hari abantu bagira ama aleriji iyo bakoresheje agakingirizo nawe abyumva, ariko akavuga ko mu gihe hatarakorwa ubushakashatsi kuri abo bantu ngo hamenyekane neza umubare wabo n’ibituma bagira amaleriji batabashyira mu cyiciro cy’abafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abandi.

Dr Basile agira ati: “Ibijyanye n’uko hari abantu bashobora kwambara agakingirizo bakagira aleriji nta mibare nta n’amakuru ahagije dufite ku buryo ushobora kuvuga ngo abantu runaka Bambara agakingirizo kakabatera aleriji, nigeze kubyumvaho ko hari abambara agakingirizo kakabatera aleriji, ..bashobora kuba bahari ariko si bose ni umubara mutoye kuko ntabwo ari ikintu cyari cyaza ngo tube twagikoraho ubushakashatsi mbese tubone ko ari ikibazo giteye imbogamizi, niyo mpamvu wenda abongabo tutabatekerejeho cyane kuko, umubare wabo utaraba munini. Niyo mpamvu rero abongabo tutari twabashyira muri gahunda ya PrEP, turacyaguma kuri babandi navuze haruguru.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBCDr Ikuzo Basile

Dr Basile asaba abagira ikibazo cy’uko agakingirizo kabatera amaleriji kugerageza ubwoko butandukanye n’ubwo basanzwe bakoresha kugira ngo barebe niba atari ubwoko bakoresha bubitera.

Yagize ati: “Yenda inama umuntu yabagira ni uko umuntu yahingura ubwoko.”

Ubusanzwe PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis for HIV) ni uburyo bwo kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, bikaba ari ibinini umuntu anywa buri munsi ariko bugatangira gukora iyo umuntu amaze iminsi 7 anywa ibyo binini, mu Rwanda iyi serivisi ikaba ihabwa abafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abandi bitewe n’imiterere y’imibereho yabo cyangwa imirimo bakora irimo gukora uburaya, ku babana bahuje ibitsina, abakobwa cyangwa abagore batarengeje imyaka 24 baba mu buzima bushobora gutuma bagira ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, ndetse n’abashyingiranwe babana umwe afite Virusi itera SIDA undi ntayo afite.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu bari hagati y’ibihumgi icumi (10000) n’ibihumbi cumin a kimwe (11000) abafata imiti ya PrEp mu rwego rwo kubarinda ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top