Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024, Sosete ya BASI GO yongeye guha sosete zitwara abantu n’ibintu izindi bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi, izi bisi zikaba zitezweho gutanga umusaruro ushimishije ku bazihawe ndetse no kugira uruhare rushimishije mu kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibyotsi bihumanya ikirere.
Ni Bisi ebyiri nini zikoresha ingufu z’amashanyarazi zashyikirijwe Sosete itwara abantu n’ibintu ya KBS n’iya Royal Express, zikaba zigiye kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, ndetse zikanafasha mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Charles Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa Sosete ya KBS, nk’umwe mu bahawe izi modoka ndetse wari unasanzwe afite iyo yahawe mbere, avuga ko ugireranije n’izindi modoka muri sesete ayoboye bari basanzwe bafite izi modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi zitanga umusaruro ushimishije, aho ashimira ikigo cya BASI GO kuba cyaragize igitekerezo cyo kuzana izi modoka by’umwihariko bakaziha sosete ye.
Yagize ati: “Mbere na mbere reka dushimire BASI GO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye ko izi Bus zikora, twari tubizi ariko tutarazibona, gusa icyo tumaze kubona ni uko ari bus imeze neza, cyane cyane twebwe n’abantu bakora ibintu bya transport (gutwara abantu n’ibintu) tuba gukeneye kureba aho ibiciro by’amavuta biduhendukira, tukaba twarabonye ari bisi nziza, twari twabonye imwe ububaduhaye n’iya kabiri tugiye gukomeza kureba inyungu, ariko icyo nababwira ni uko mu mezi abiri tumaranye twabonye ari bisi nziza,..tugize amahirwe n’izo dufite bakazishiramo iyi tekinoloji byaba ari byiza kuko iyi tekinoloji ntabwo ihenze nk’igiciro cy’amavuta.”
Johns Kizihira, Umuyobozi ukuri ye ibikorwa bya Tap & Go mu Rwanda, yemeza ko kuba izi bisi nini zitanzwe kandi zikaba zaranatangiye kwifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali ari intambwe ikomeye cyane, ndetse ahamya ko hari abazishimiye cyane ku buryo abahise bataga gahunda yo kugura izindi bagera kuri 92, agahamya ko nibura uyu mwaka wa 2024 uzajya kurangira mu mujyi wa Kigali hari izi modoka nini zikoresha ingufu z’amashanyarazi zigera mu ijana.
Johns Kizihira avuga ko itego ari uko nibura mu mezi 18 mu Rwanda hazaba hari bisi nini zikoresha ingufu z’amashanyarazi zigera kuri 200. Ibi bikazaba byakozwe uhereye muri uku kwezi kwa mbere kwa 2024.
Yagize ati: “Iyi ni intambwe nziza itewe mu gihe gitoya, icyo tumaze kubona ni uko aba transpoters (abatwara abantu n’ibintu) bishimiye izi modoka, icya mbere imikorere yazo ni myiza, mbere harimo gutinya, ariko ubu bamaze kuzikoresha n’abatarazikoresha urabona ko bazishaka, hari order (izikenewe) 92, dushaka kuzatumiza mu kwezi kwa kane, ku buryo uyu mwaka wajya kurangira nibura izindi 100 ziyongereye mu muhanda, gahunda iracyari yayindi y’uko twashyira imodoka z’umuriro mu muhanda mu gihe cy’amezi 18 utangiye kubara mu kwa mbere k’uyu mwaka….twizeye ko bizakomeza bigakora neza, natwe abo muri Tap & Go turabona ko bizafasha abo mu gisata cyo gutwara abantu n’ibintu muri rusange, kuba cyakomeza gukura kikanageza ku bagenzi serivise bifuza uyu munsi.”
Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, yashimiye BASI GO kuba yabaheye iyi bisi nini ikoresha amashanyarazi, ndetse anizeza ko bagiye kuyikoresha batanga umusanzu ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, kandi ngo bagiye gutanga umusanzu wabo mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Fidelite Bambanze, Umukanishi w’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi akaba w’umukozi wugirije ushinzwe gucunga ububiko muri BASI GO, avuga ko izi modoka zishobora kugenda ibirometero 300 mu gihe icaginze yuzuye, ndetse ngo mu kuyisharija bitarwa isaha imwe gusa ikaba yuzuye.
Yagize ati: “Bisi yacu y’amashanyarazi ishobora kugenda ibirometero 300 bayisharije ikuzura, kubera ko Kigali bias n’aho ati ntoya bisi yacu yirirwa ikora umunsi wose, twakifuje ko yajya igaruka nibura harimo 20% y’umuriro ikoresha, ariko akenshi igaruka irimo 35% cyangwa se 40%, twageze neza byo twakoraga kubera ko iragenda tukayisharija nimugoroba, kuyisharija bitwara isaha imwe kugira ngo imodoka ibe yuzuye.”
Fidelite Bambanze yemeza ko hari umusanzu ukomeye izi modoka zitanga haba haba mu kubungabuka ibidukikiha hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, ndetse zikanatanga inyungu yo hejuru ku bantu bazikoresha mu gutwara abantu n’ibintu.
Yagize ati: “Umusazu urahari uremereye cyane kubera ko usanga iyoherezwa ry’ibyuka bihumanya ikirere byaragabanutse, ikindi abantu barazikunze n’abagenzi bagenda babitubwira bo bakifuje ko zaza ari nyinshi kurushaho byihuse cyane kuruta uko turi muri iki gihe cy’isuzuma, ikinsi ifite imyanya yo gusharijamo mu modoka, bagiye babitubwira ko babyishimiye, kuko buri ntebe igiye ifite ahantu ho gusharija.”
Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi ziza ziyongera ku zindi ebyiri zimaze amezi abiri zikorera muri Kigali, izi ebyiri zatanzwe imwe iriyongera ku yindi KBS yari isanzwe ifite, indi irajya muri Royal Express, iya kane yarisanzwe ikoreshwa na Volcano Express.
Carine Kayitesi