Amakuru

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sibin Nsanzimana yasabye Abanyarwanda kwisuzumisha kanseri hakiri kare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024,  ku munsi ubanziriza ikwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko indwara za kanseri ari zimwe mu zihitana abantu benshi ku Isi, ariko nanone ko abantu ubwabo bagira uri uhare mu kuyikumira, aho yanagaragaje ko bishoboka ko abantu bashobora kugira uruhare mu kwirinda kanseri ndetse n’uwaba ayirwaye akaba yakwitabwaho hakiri kare agakira.

Yagize ati: “Kanseri ni ikibazo gikomeye cyane mu Rwanda ndetse ku Isi, bigarura kwibaza ngo iki kibazo cyakorwaho iki tudategereje ko umuntu agera kwa mugan gakanseri yarakwiriye umubiri wose. Icya mbere ni ukumenya uburyo bwo kwirinda kanseri kuko inyinshi hafi nka 40% abantu bashobora kuzirinda bakoresheje uburyo bw’imirire n’imibereho.”

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri Dr Nsanzimana yasobanuye ko nubwo hari n’ibyo ubuvuzi butahindura kuri kanseri, abantu bakwiriye kwisuzumisha hakiri kare bakamenya uko ubuzima buwabo buba buhagaze, aho yemeza ko umuntu asanze arwaye kanseri ariko atararemba hari amahirwe y’uko yakwitabwaho n’abaganga agakira. Aha avuga ko iyo bimenyekanye ko urwaye kanseri waramaze kuremba nta bundi buryo buba buhari uretse kugufasha kugabanya uburibwe kugeza igihe kanseri iguhitanye.

Yagize ati: “Hari ibyo tudashobora guhindura bishingiye ku turemangingo iyo hari kanseri zagaragaye mu muryango zisa n’izifitanye isano na akarande. Biba byiza ko iyo ubizi ko mu muryango hari uwigeze kurwara kanseri y’ibere cyangwa izindi bisaba ko wikurikirana, aho kugira ngo umuntu abimenye bigeze ku cyiriro cya 3 cyangwa cya 4 kuko icyo gihe kwa muganga akenshi icyo bakora ni ukugabanya ububabare bw’umurwayi no kumuherekeza muri ubwo burwayi kuko nta miti ihari. Gusa hari ibikorwa mu kuvura indwara ya kanseri, abantu bahamagarirwa kwisuzumisha hakiri kare kandi hanashyizwe imbaraga mu buvuzi bwayo, aho kugeza ubu hari ibitaro biyivura birimo Butaro, Kanombe, no mu bitaro bya Kaminuza.”

Dr Francois Uwinkindi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), avuga ko uko imyaka igenda yicuma ariko hagenda hagaragara abarwayi beshi bafite indwara za kanseri, gusa akaba avuga ko bijyana n’uko ubushobozi bwo gukipa izi ndwara bwiyongereye, aho usanga n’abahanga mu gusuzuma no kuvura izi ndwara biyongereye.

Yagize ati: “Navuga y’uko kanseri mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, imibare iginda itwereka ko abarwaye kanseri bagenda biyongera, ugendeye uko twari tumeze mu mwaka wa 2007, twari dufite abarwayi bagera kuri 650 barwaye kanseri, ariko ubungubu imibare dufite y’abantu baza kwivuza mu bitaro byo mu Rwanda iretwereka ko dufite abantu bagera ku 5300 bashyashya barware kanseri, twavuga y’uko rero biri kugenda bizamuka ariko ibyongibyo twabijyanisha n’uko n’ubumenyi bw’abantu kuri izi ndwara za kanseri bwazamutse ndetse n’ubushobozi bwo kuyipima nabwo bwazamutse, twagiraga raboratwari imwe ibasha gupima indwara za kanseri ariko ubungubu dufite laboratwari eshantu, umuntu umwe ubasha gupima indwara za kanseri nawe utari Umunyarwanda, ariko ubungubu dufite abarenga makumyabiri na babiri (22).”

Dr Francois Uwinkindi

Dr Francois Uwinkindi yakomeje avuga ko hakwiriye gukomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu bose basobanukirwe uko indwara za kanseri ziteye n’ibimenyetso byazo ndetse n’usanze azirwaye yihutire kugana kwa muganga, ngo kuko iyo zibonetse hakiri kare zishobora kuvurwa zigakira.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere twagakoze ni ubukangurambaga abantu bakamenya ngo izi ndwara za kanseri ibimenyetso byazo ni ibihe? Twakora iki kugira ngo tuzirinde? Twabona dufite ibyo bimenyetso tukihuritira kujya kwa muganga kugira ngo abaganga babashe kudufasha hakiri kare, kubera ko byagaragaye ko izi kanseri nyinshi muri zo, iyo zibonetse hakiri kare ubusha kuvurwa ugakira.”

Nk’uko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima ku Isi, indwara za kanseri ziri ku mwanya wa kabiri mu nrwara ziteza ububabare bukabije n’imfu nyinshi ku isi yose, aho nibura habarurwa abantu bashya barwaye kanseri miliyoni 19,3 n’imfu z’abantu babarirwa muri miliyoni 10 bahitanwe na kanseri nk’uko byagaragajwe mu 2020.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko igitsina gore ari cyo gikunze kwibasirwa n’indwara ya kanseri kuko abo yagaragayeho mu 2020 bari 8835 muri bo 5152 bari abagore yahitanye 3460 naho abagabo bari bayirwaye bari 3.683 ihitana 2584 .

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top