Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakiri abagifite imyumvire y’uko imirimo isaba ingufu irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorwa n’ab’igitsina gabo gusa, bamwe mu bari n’abategarugoro bakora uyu mwuga muri MMB Mining Company Ltd baravuga ko uyu mwuga ukomeje gutuma batera imbere ndetse bakaba bashishikariza bagenzi babo gutinyuka bakayoboka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo kuko ari imirimo nk’iyindi kandi bitewe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye imirimo umugabo yakora n’umugore yashobora kandi neza.
Tuyishime Divine, Umwenjeniyeri ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi muri MMB Mining Company Ltd, yemeza ko n’abakobwa bashoboye kuko icyo umugabo yakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umukobwa yagikora.
Avuga ko we icyatumye atinyuka ari uko yakundaga kugira amatsiko cyane agashaka kumenya uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwamo ndetse biza kumuhira asanga ubuyobozi bwa MMb burangajwe imbere na Amiel Mpendahende, uzwi ku izina rya Shuni, buha agaciro cyane ihame ry’uburinganire bukamuha akazi, ibintu byanatumye aba umuyobozi aho ibikorwa byose by’ubucukuzi abigenzura n’aho bagiye gucukura akabanza akamenya neza ko hadashobora gushyira mu kaga abakozi bagenzi be bakorana.
Yagize ati: “Abakobwa turashoboye cyane, impamvu mvuga ko dushoboye mu buryo bw’imbaraga tujya mu mirimo tubashije gukora, nk’imirimo ijyanye no gukura imifuka mu ndani, hari n’ibyo koza amabuye, ntabwo ari abakobwa gusa n’abagore barabikora, ikintu cyantinyuye ni uko nabonye hari abandi bagenzi banjye bajya muri uyu mwuga kandi twaganira kumva birankurura nkumva nifuza kumenya uko bikorwa n’inyungu ivamo nyine kabona ni ibintu byiza, mbigezemo nsanga Leta yacu yatugiriye neza akenshi wasangaga nk’umukire wamusaba akazi ugasanga arakakwimye avuga ngo abakobwa ntibagira imbaraga ntibanashoboye, ariko njyewe nagize amahirwe umuyobozi w’iyi sosete arabyumva yumva n’ibintu by’uburinganire, mwereka impamyabumenyi yanjye noneho arambwira ngo nzaze barebe imikorere yanjye.”
Akomeza asaba bagenzi be batinya kugana imirimo nk’iyi isaba imbaraga gutinyuka bakayigana kuko ishobora kubateza imbere.
Yagize ati: “Nibatinyuke cyane, kuko niba hari n’ahantu hari akazi pe ni mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, murabizi nayo ni segiteri yinjiza amafaranga menshi mu Rwanda.”
Tuyishimire Sandrine, avuga ko MMB Mining Company Ltd, iha amahirwe bari n’abategarugori bigatuma babasha kwiteza imbere, ndetse bakanatinyuka aho kuri ubu bajya mu bucukuzi bw’amabuye nta bwoba bafite.
Yemeza ko ubu bwabaye uburyo bwo gukora bagatera imbere aho akangurira na bagenzi be kugana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ari ahantu bashobora gukura ubushobozi bubafasha kwiteza imbere.
Rusanganwa Fidel, avuga ko abakobwa bakorana muri MMB nabo bashoboye, gusa ngo ugendeye ku mbaraga buri muntu afite, hari abahabwa icyo gukora runaka gitandukanye n’icya mugenzi we w’umugabo.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo imbaga zabo turazizi, hari ikintu bita ubwuzuzanye, tugerageza buryoki dukorana, ariko tukabafasha mu bintu tubona ko bigoranye cyane, imirimo igoranye cyane ntabwo wayiharira umukobwa kandi twe duhari nk’abagabo, tugerageza uburyo twuzuzanya buri muntu wese akisanga mu kazi kandi inshingano ze akazuzuza neza uko bikwiye.”
Hitimana Idi, Uhagarariye ibikorwa by’Ubucukuzi bwa MMB Company Ltd kuri Site ya Rwamagana, avuga ko ubundi bajyaga bahura n’ikibazo cy’uko hari abari n’abategarugori bazaga gusaba akazi badashoboye, ariko kugeza ubu abo bafite bashoboye imirimo y’ubucukuzi, aho kugeza ubu bafite abari n’abategarugori bagera kuri 71 mu bakozi bose 311 bafite, ibintu avuga ko bigaragaza ko bizera neza badashidikanya ko imirimo abagabo bakora n’abari n’abategerugori bayikora neza ndetse bakarushaho.
MMB Mining Company Ltd ni sosete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu birimo n’Akarere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, aha ikaba ifite ibikorwa by’ubucukuzi bikoramo abakozi 311 barimo abari n’abategarugori 71.
Iyi sosete kandi inakorera mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, umuyobozi mukuru wayo akaba ari Amiel Mpendahende, uzwi ku izina rya Shuni, uyu mugabo akaba yariyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’abagituye binyuze mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
By Carine Kayitesi




