Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku bufatanye n’Umushinga USAID Tunoze Gusoma batanze ku mugaragaro ibyemezo bigaragaza ko abarimu 750 bashoje ikiciro cya mbere cy’amahugurwa yo kwigisha abana mu buryo bunoze gusoma no kwandika Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, amahugurwa bayakoze binyuze mu buryo bw’iyakure binyuze ku rubuga rwa REB. Aya mahugurwa akaba ragaragaza neza uburyo bunoze bwo guteza imbere ubunyamwuga bw’abarimu bigisha isomo ry’Ikinyarwanda.
Bamwe mu bashikirijwe ibi byemezo bigaragaza ko bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko hari byinshi bayungukiyemo bizabafasha mu kazi bakora ka buri munsi ko gutanga ubumenyi ku bana ndetse ngo bikaba bizagira uruhare rukomeye mu gufasha abana kumenya neza gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uyu ni Niyomukiza Valens, umwarimu wigisha isomo ry’Ikinyarwanda mu Rwunge rw’Amashuri rwa Murambo ruherereye mu karere ka Rulindo agira ati: “Aya mahugurwa yateguwe na USAID Tunoze Gusoma ifatanije na REB nungukiyemo byinshi harimo gukoresha ikoranabuhanga, kumenya uko nabasha kwihugura ndetse no gukurikira inyigisho nkoresheje iyakure bikazangirira akamaro mu myigishirize y’isomo ry’Ikinyarwanda.”
Nikuze Theresa agira ati: “mbere wasangaga dutanga amasomo ariko tudafite umurongo ndetse tudafite ubumenyi buhagije bw’isomo ry’Ikinyarwanda, tumaze kugira amahugurwa byatuzamuriye ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no kwigisha Ikinyarwanda cyane cyane gusoma no kwandika, byaradufashije cyane, kandi byagize umumaro kuri mwarimu no ku munyeshuri.”
Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), avuga ko iyi gahunda izagarura umwimerere w’Ikinyarwanda mu babyiruka, hamwe no gufasha abana kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza bazi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda, ndetse akaba yemeza ko ari kimwe mu bizatuma ireme ry’uburezi rirushaho gutera imbere.
Yagize ati: “Umunyeshuri agomba kurangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azi gusoma, kubara no kwandika, ariko kumenya n’ururimi rwe rwa kavukire arirwo rw’ikinyarwanda byibandwaho, ni muri urwo rwego rero nk’urwego rw’igihugu rufite inshingano zo kuzamura ireme ry’uburezi dufite n’izindi nshingano zo guhugura abarimu, ahangaha rero dufatanije na USAID Tunoze Gusoma nk’uko dusanzwe dufatanya mu zindi gahunda zisanzwe aba bariumu 250, ni abarimu b’Ikinyarwanda…aya mahugurwa rero dutanga araba umusemburo, kubera ko abanyeshuri barushaho kumenya gusoma cyane, kubera ko uyu mufatanyabikorwa adufasha muri urwo rwego, tukaba dufite icy’izere cy’uko aya mahugurwa uko zagenda akomeza duhugura abarimu nabo bazagira ubushobozi bwo kwigisha, kwigisha rero bahuguwe n’abana bakarushaho kubimenya bityo bakaba umusemburo wo kumenya ibyo biga ndetse bakamenya n’Ikinyarwanda.”
Minisiteri y’Uburezi yabonye abafatanyabikorwa barimo umushinga USAID Tunoze Gusoma, ushyirwa mu bikorwa n’imiryango FHI360, Save the Children na Kaminuza yo muri Amerika yitwa Florida State University, bakaba bamaze kugera mu mashuri 3,260 hirya no hino mu Gihugu bigisha Ikinyarwanda.
REB n’ umushinga USAID Tunoze Gusoma, ubu bakomereje ku barimu bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, aho 750 bo mu turere twa Rulindo na Nyarugenge bahawe inyemezabumenyi, nyuma yo kurangiza agace kamwe muri tune bagomba kwiga kugira ngo bahinduke impuguke zaminuje mu kwigisha Ikinyarwanda.
Ni gahunda izatangira kugezwa ku barimu bose mu Gihugu, bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bitarenze umwaka utaha wa 2025, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’amahugurwa y’abarimu mu mushinga USAID Tunoze Gusoma, Chantal Uwiragiye.