inkuru nshya

RRP+ mu rugamba rwo guhashya akato gahabwa abafite virusi itera Sida

Mu gihe bikigaragara ko mu Rwanda abafite virusi itera SIDA bagihezwa ndetse  bagahabwa akato ,Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+ ) n’ abafatanyabikorwa barwo bamuritse inyigo itegura ubushakashatsi bugaragaza uko akato kahagaze bukazamurikwa mu myaka 5.

Uwanyirigira Divine, ni umukobwa wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA.
Yatanze ubuhamya avuga ati « Nagize amahirwe yo kudahabwa akato nkiga mu mashuri yisumbuye kuko nigaga ntaha, ariko bagenzi banjye bafite virusi itera SIDA bigaga baba mu kigo bahabwaga akato cyane. »

Kuri iyingingo, Uwanyirigira avuga ko na we ajya ahabwa akato ndetse akagakorerwa n’urubyiruko bagenzi be bafite virusi itera SIDA, bamushinja gushyira hanze ubuzima bw’abafite virusi itera SIDA abinyujije ku mbuga nkoranyambaga we avuga ko ari ho arwanyiriza akato bahabwa. Ngo hari n’abadatinya kumubwira ko nta mugabo azabona kuko yahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga arwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Mutambuka Déo avuga ko ibikorwa by’ Urugagaga nka Sosiyete sivile bigamije guharanira iburenganzira bw’ abafite virusi itera SIDA kuko n’abantu kimwe n’abandi ndetse bakwiriye kubaho neza.

Mutambuka,ATI” Twebwe nk’ Urugagaga tuzakomeza gukorera ubuvugizi abafite virusi itera SIDA,dushyira imbere ko babona ubuvuzi bukwiriye ariko tugamije ko aba bantu bacu batahabwa akato ahubwo babeho neza nk’ abandi kuko igihe cyose bafashijwe bagirira miryango yabo ndetse n’ igihugu akamaro kanini.”

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA « RRP+ », Muneza Sylvie ashimangira ko akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA bigihari by’umwihariko ku rubyiruko ruri mu mashuri, ku bashakanye umwe yaranduye undi ataranduye, ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Mu buhamya bwe bwite yitangira, Muneza agira ati « Mu 1998 nibwo nanduye virusi itera SIDA. Nahawe akato n’umuryango wanjye, abaturanyi birirwa bambika, banzanira ibyo kurya bakabitereka aho njya kubifata ngo ntabanduza, kandi ubwo buzima nari mbayemo ni nabwo bagenzi banjye bari babayemo, ariko kuri ubu hari icyakozwe ariko akato karacyahari. »

Muneza asaba ko imvugo zikoreshwa z’ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA zahinduka. Muri zo harimo izigira ziti ‘’ABABANA N’UBWANDU BW’AGAKOKO, ABAFITE AGAKOKO, ABAFITE UBWANDU, ABANYESIDA.

Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rirwanya virusi itera SIDA muri RBC (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima) yemeza ko akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA n’inzego z’ubuzima (abaganga) nazo zibigiramo uruhare.

Ati : « Yaba amagambo cyangwa imvugo bidakwiriye bikoreshwa n’abaganga ku bafite virusi itera SIDA, yaba mu kubacira urubanza, yaba kutagira ibanga ry’agakazi hakabaho kuvuga ko umuntu runaka bamusanzemo virusi itera SIDA, gufata nabi cyangwa no gutanga serivise nabi ku muntu ufite virusi itera SIDA. »

Dr Basile Yemeza ko ihezwa n’akato intandaro yaryo ari imyumvire idahwitse n’ubumenyi buke kuri virusi itera SIDA.

Dr Basile Ikuzo, atangaza ko ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA rikorwa n’inzego z’ubuzima rigira ingaruka zikomeye.

Ati : « Guhezwa no guhabwa akato bikorwa n’inzego z’ubuzima bituma bamwe mu bafite virusi itera SIDA batinya kwitabira serivise bahabwa, batinya akato, ibi bikaba bigaragara cyane cyane mu rubyiruko bikaba intandaro z’ubwiyongere bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko. »

Imibare ihagaze ite ku ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA ?

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko mu mwaka wa 2020 byari kuri 13%.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM