Amakuru

Batinya guhabwa akato bagahitamo kujya gufatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA kure y’aho batuye

Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) rugaragaza ko mu gihe kugeza ubu u Rwanda ruri ku kigero gishimishije mu guhangana no gukumira akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, hakiri bamwe mu bafite virusi itera SIDA bakijya gufatira imiti kure y’aho batuye bidatewe n’uko nta vuriro riri hafi y’aho batuye, ahubwo bitewe n’uko bagifite ipfunwe no gutinya ko abaturanyi babo baramutse bamenye ko bafite Virusi itera SIDA bashobora kubaha akato.

Ibi ni ibyarutsweho ubwo Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ wamurikwaga ubushakashatsi wakozwe mu 2019/2020 ku kato n’ihezwa ku bantu bafite virusi itera SIDA.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu nzego z’ubuziba aho bagezwagaho ibyavuye muri ubu bushakashatsi hanigirwa hamwe igikwiye gukorwa kugira ngo akato n’ihezwa bihabwa abafite virusi itera SIDA gacike burundu.

Ageza ijambo ku bari aho, Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), Muneza Slyvie, yavuze ko inzego zibishinzwe zikwiye kugenzura zikamenya neza impamvu ituma umuntu ufite Virusi itera SIDA arenga Umurenge atuyemo kandi hari ikigo nderabuzima, akajya ahandi gufatirayo imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Yavuze ko ibi ari bimwe mu bigaragaza ko hakiri akato n’ihezwa, ngo kuko nta mpamvu yatuma umuntu ajya kwivuriza kure y’aho atuye uretse gutinya ko abaturanyi be bamenya ko arwaye indwara runaka, ndetse ngo ibi bikaba binagaragaza ko riba ari ipfunwe ribitera.

Yagize ati: “Akato n’ihezwa ku bafite Virusi itera SIDA ni bimwe mu mbogamizi mu guhashya Virusi itera SIDA kuko bituma abayifite batiyakira bakitinya ndetse bakanatinya gufata serivisi zibagenewe, ndagira ngo muri uyu mwanya mbahe umukoro mushobora kuza gutekerezaho, nubwo ibigo nderabuzima bitanga serivise zigamije kurwanya SIDA byegerejwe abaturage aho ndetse hari nk’imirenge ifite ibigo nderabuzima bigera kuri bitatu, uyu munsi turacyafite abantu batajya gufatira imiti ahabegereye bakanakora ingendo zitari ngombwa aho bashobora no kurenga intara bakajya mu yindi ariko nyamara n’ababafasha babasize ahabegereye, ndagira ngo twese tubyibazeho kandi tubishakire umuti, ibyavuye muri ubu bushakashatsi bagiye kutwereka, bizadufasha gufata ingamba zihagije zigamije kurandura akato n’iheza rikorerwa abafite Virusi itera SIDA, bityo turandure SIDA.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Mutambuka Deo yasobanuye ko mu bushakashatsi bakoze mu 2019/2020 ku kato n’ihezwa ku bantu bafite virusi itera SIDA, basanze akato karagabanyutse kavuye hejuru ya 60% mu 2019 kagera munsi ya 15% mu 2020, aho yagaragaje ko ku bipimo mpuzamahanga u Rwanda ruri ahantu heza hari munsi ya 15%, ni ukuvuga kuri 13% kumanura.

Yakomeje asobanura ko muri ubwo bushakashatsi bungukiyemo ibitekerezo bishya bagomba kuzibandaho cyane cyane mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, urubyiruko no ku bagabo bigomba kuzitabwaho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Ikuzo Basile we yavuze ko bidakwiye kuba umuntu ufite virusi itera SIDA yahabwa akato, cyane ko amategeko ateganya ko nta vangura iryo ari ryo ryose ryemewe, ahubwo ko ari ikibazo cy’imyumvire n’ubumenyi buke kuri virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Imyumvire cyangwa ubumenyi butari bwo kuri virusi itera SIDA nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, ni yo nkomoko yo guha akato abafite virusi itera SIDA.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’Urugaga Nyarwanda rw;Abafite Virusi itera SIDA (RRP+), hagamijwe kureba ko harandura akato n’ihezwa burundu bishingye ku kuba umuntu afite virusi itera SIDA, bwagaragaje ko mu Rwanda akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA biri ku kigero cya 13%.

Ubu bushakashatsi bukaba bwaribanze ku rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18-24 no ku bantu bakuru guhera ku myaka 35 kuzamura.

Muri ubwo bushakashatsi habajijwe abantu 950, bo mu byiciro byihariye n’abafite virusi itera SIDA, barengeje imyaka 18 kandi bitabiriye ku bushake, bagaragaje ko ihezwa n’akato byagabanyutse.

Ku rwego rw’Isi, igipimo mu bijyanye n’ihezwa n’akato kiri hagati 10-15, ariko intego ni uko byaba 0%.

By Carine Kayitesi
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM