Bamwe mu bafite Virusi itera SIDA bo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba barabashije kwibumbira mu makoperative byabafashije guhangana no kugabanya ku kigero gishimishije ihezwa n’akato bakorerwaga n’abandi baturage batavite VIH.
Ibi ni ibyagarutsweho n’aba baturage mu bukngurambaga bwo kurwanya akato n’ihezwa ry’abafite Virusi itera SIDA bakorwaga n’ Umuryango w’Abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara (ABASIRWA) ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+).
Aba baturage bavuga ko kuba baribumbiye mu mashyirahamwe byabafashije kwiteza imbere binyuze mu mirimo y’ubuhinzi, ndetse ngo binatuma abandi baturge badakomeza kubaha akato, aho usanga kuri ubu abadafite Virusi itera SIDA bifuza kwifatanya n’abayifite muri koperative kugira ngo bafatanye mu rugendo rw’iterambere, ibintu bitari bisanzwe bibaho mu bihe byashize.
Ndagijimana Alphonse, Visi Perezida wa Koperative Abaharanira Amahoro ikorera mu Murenge wa Muko, agira ati: “kunywera ku gikombe wanywereyeho, abandi wasangaga babitinya, ariko ubu basigaye babona ahubwo twe hari ikintu tubarusha, ubu nta kato kakibaho.”
Umuyobozi wa Koperative Gira Ubuzima Nyange, Ntawukuramwabo Leonard nawe agira ati: “Mbere tutaribumbira mu makoperative twagiraga akato gahagije, n’umuryango ugasanga ugize ikibazo, ariko tumaze kujya mu makoperative, RRP+ imaze kudufasha ikadukorera ubuvugizi tukabona imiti,…. twagize agaciro gakomeye cyane, bituma n’abandi badafite Virusi itera SIDA baduzanga. Muri make ihezwa n’akato 99% nta gahari, ikindi uhinda afite Virusi itera SIDA ntaho ataniye n’umuntu muzima, uyu munsi ngiye nkambara nta wamenya keretse muganga wanjye, ako ni agaciro twagize.”
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), Muneza Slyvie, avuga ko bitewe n’ingamba zagiye zifatwa mu guhangana n’ihezwa n’akato byakorerwaga abafite Virusi itera SIDA, ndetse n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa n’Inzego zitandukanye, byatumye abafite VIH ubwabo bahaguruka barakora bibafasha kwiteza imbere, ndetse bigira n’umusaruro ushimishije mu kugabanya akato bahabwaga, aho yemeza ko n’ubukene bushobora kugira n’uruhare rukomeye mu gutuma umuntu ahabwa akato n’ihezwa muri bagenzi be.
Yagize ati: “Ubukene bw’abafite Virusi itera SIDA niyo mbogamizi yazaga ku isonga, ubu bafite ubushobozi bakesha amakoperative babarizwamo.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA kari ku kigero cya 13%, ndetse kugeza ubu 17% by’Abanyarwanda bataripimisha ku bushake ngo bamenye uko bahagaze.
Carine Kayitesi