Amakuru

RNIT yagaragarije abanyamuryango bayo ko umwaka wa 2023 wababereye mwiza cyane

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 ubwo abanyamuryango b’Ikigega RNIT Iterambere bahuriraga Nama rusange isanzwe iba buri mwaka, ubuyobozi bwa wanda National Investment Trust Ltd (RNIT Ltd) ishinzwe kugenzura no gukurikirana imikorere y’iki kigega babagaragarije ko umwaka ushize wa 2023 wagenze neza bituma iki kigega kibona inyungu ya Miliyari zirenga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambre Fund, Jonathan Gatera Sebagabo, yashimiye cyane abanyamuryango bitabiriye, anababwira ko umwaka ushize wa 2023 wababereye mwiza mu buryo butandukanye, kubera ko uretse kuba barawungukiyemo amafaranga ariko banungutse abanyamuryango bashya.

Yagize ati: “Twungutse mu buryo bw’ikigega, twunguka mu buryo bw’abashoramari bashya, mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi biyongereye, ni umubare utubutse kuba twaravuye ku bihumbi 12. Uyu munsi tumaze kurenga ibihumbi 20, abantu ku giti cyabo, ariko n’abantu bishyira hamwe mu bimina bariyongereye ni benshi cyane.”

Yakomeje agira ati: “Byatumye umutungo uva kuri Miliyari 28, ukaba umaze kurenga Miliyali 41. Ikindi navuga n’uko n’abantu bamwe basaba amafaranga kuyasubizwa, umubare wabaye munini, ariko amahirwe ni uko bose bayabonye kandi ku gihe gikwiriye, ku buryo twatanze Miliyari zisaga 2.5, bivuze ngo kuva ikigega cyatangira umutungo tumaze kwakira mu kigega urasaga gato Miliyari 50, ubariyemo ayo dufite ubungubu n’amaze kugenda asubizwa abantu. Navuga ko turimo dutera imbere nk’uko ikigega cyitwa.”

Kwiyongera k’umutungo wa RNIT Iterambere Fund byatumye haboneka inyungu igana na Miliyari 3,494,623,091 zivuye kuri Miliyari 2,209,399,923 bivuze ko inyungu yazamutse ku kigero cya 53%.

Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangiye muri 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda wanda National Investment Trust Ltd (RNIT Ltd).

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top