Nyuma y’uko Croix Rouge y’u Rwanda igejeje ku bagenerwabikorwa bayo bo mu Karere ka Kayonza, amatungo magufi ngo biteza imbere, aba baturage barahamya ko ubu bufasha babwishimiye ndetse bakaba bagiye kububyaza umusaruro ku buryo mu gihe kiri imbere abahawe amatungo bazoroza abandi ndetse bakava ku kiciro cy’ubukene barimo bakajya mu kindi bityo bakiteza iterambere.
Bamwe muri aba baturage bahawe amatungo bavuga ko igihe nk’iki umwaka utaha bazaba baravuye mu kiciro cy’ubukene barageze mu kindi kiciro batakitwa abakene babikesha umusaruro bazakura kuri aya matungo.
Bwandika John utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ruramira, mu Kagari ka Kanda mu mudugudu wa Karambo yagize ati: “Ubufasha bwa Croix Rouge iduhaye, ikaba iduhaye amatungo, tugiye kuzorora neza ku buryo natwe zizaduteza imbere, ku buryo rwose iki kiciro ubutaha twaba tukivuyemo natwe tukoroza n’abandi nabo bakazava muri iki kiciro .”
Nyirangendahimana Stephanie nawe yagize ati: “byakiriye neza, ndumva nyine ngiye kuzorora neza izi hene bampaye nkiteza imbere, hanyuma baduhaye n’aho duhinga dufite imirima twarasaruye ibigori, twaranizigamye ndagiye nzorore nimara kuzorora, singira aho mba, ningira Imana nkabona zirororotse ngende nguramo umutanda w’ibati, nimara kwitura nzajya ngenda ngura umutanda w’ibati nshyiraho nshyiraho.”
Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko ibi bikorwa babikora mu rwego rwo kugera ku ntego za Croix Rouge y’u Rwanda zo kuzamura abababaye kurusha abandi ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda ya ‘Tujyanemo mu Iterambere’ igamije gufasha abaturage kwiteza imbere.
Yagize ati: “si n’amatungo yonyine twatanze kuko hari n’ibiraro twubakiye abagenerwabikorwa, ndetse hari n’imirama twatanze kugira ngo abaturage barusheho nyine guhinga, bagire uturima tw’igikoni mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi, ndetse no gukomeza kugira imibereho myiza, aya matungo azafasha iyi miryango, kandi nibutse y’uko iyi miryango twayitoranije dufatanije n’ubuyobozi bwite bwa Leta, ….dutoranya mu baturage bababaye kurusha abandi, aba ariho tugira ya miryango nk’uko nabikomojeho irenga 400, twayitoranije rero kugira ngo dukomeze ya ntego ya Croix Rouge y’u Rwanda tuyishyire mu bikorwa; yo kugoboka abaturage bababaye kurusha abandi kugira ngo imibereho yabo irusheho kuzamuka, byityo dukomeze no kujyanamo n’ubuyobozi bwite bwa Leta muri ya gahunda ya tujyanemo mu iterambere, yo kugira ngo habeho na graduation, ni muri urwo rwego twagiye dutnga amatungo tukanatanga ihene ebyiri kuri buri mugenerwabikorwa.”
Nsekarije Frederick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Ruramira, avuga ko izi hene abaturage bahawe nk’ubuyobozi bagiye kubafasha kuzirindira umutekano, ndetse ngo n’umuturage ushobora gutekereza kuyigurisha azabihanirwa, ikindi yijeje aba baturage umutekano usesuye, ngo ku buryo nta muturage uzabura itungo rye ryibwe.
Yagize ati: “Abaturage tubahaye ihene twabanje kuganira nabo, ariko muri rusange umutekano ucunzwe neza, ntekereza ko uburyo twabateguye ntawatinyuka kuyigurisha ikindi twabubakiye ibiraro nta muturage ufashe ihene uzayizirika ku giti, ..hanyuma ku rwego rw’ubuyobozi twiteguye kuba twamufasha, umutekano rwose turawucunga mu buryo budazanzwe.”
Ibikorwa byo ukugeza amatungo ku miryango igera kuri 70 byakorewe mu Karereka ka Kayonza, aka Rwamagana ndetse na Ngoma, aho buri mugenerwabikora yagejejweho ihene ebyiri zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100000FRw).
Carine Kayitesi