Imibereho myiza

Rwanda: Abagize ihuriro ry’abacuruza impu nibizikomokaho bibutse kunshuro ya 30.

Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Mata 2024 Abagize ihuriro ry’abacuruza impu n’ibizikomokaho mu Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30

Mu Rwanda n’Isi muri rusange bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byatangijwe kuri uyu wa 7 Mata 2024, ndetse bikazakomeza mu minsi 100 hibukwa inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu mezi atatu gusa.

Tuyizere umwe mu rubyiruko rugize Ihuriro ry’impu n’ibizikomokaho mu Rwanda aganira nitangaza makuru avuga ko nkurubyiruko kuza ku Rw’ibutso kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi  bungukiyemo byishi borimo turwanya ingenga bitekerezo bayihashya burundu

Ati: “Iyo tuje aha twiga amateka bikadufasha gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu bityo bikadufasha kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ikindi iyo dusobanukiwe nk’urubyiruko bidufasha gutanga ihumure mu bana bato no kubacitse icumu muri rusanjye.”

Kamayiresi Jean D’Amour uhagarariye ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu mu Rwanda aragira ati: “ikigikorwa ningobwa kuko abyabaye mugihugu cyacu namahano,n’amateka ababaje niyompamvu twaje kurwibutso ku namira inzirakarengane zazize uko zavutse ”

Akomeza avuga ko nk’ihuriro rikora ibikomoka ku mpu harimo n’urubyiruko tukaba twazanye na bo kubereka amateka yaranze igihugu cyacu cyane cye ko ari zo mbaraga z’ejo hazaza ngo basobanukirwe bityo abagoreka amateka babamaganire kure barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Intego yacu twe ni ukwamaganira kure ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside, twamaganira kure inzangano n’amacakubiri, icyo dukwiye gukora ni ugusigasira ibyagezweho tunabirinda kandi dukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

 

Alex Kabayiza Umujyanama mukuru mu byatekinike muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Ati: “ikigikorwa cyo kwbuka kireba abanyarwanda bose muri rusanjye. Ariko by’umwihariko uyumunsi twaje twifatanyije n’ikiciro kimwe cyabakora ibikomoka kumpu mu Rwanda,baje ku Rwibutso rw’iguhugu kwibuka baje bahagarariye bagenzi babo mugihugu hose.”

Akomeza avuga ati ikigikorwa cyari kigamije kwibuka no kunamira  inzirakarengane zapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nka Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda turashishikariza ibindi by’iciro by’ubucutuzi mu mirimo bakora ko ikigihe cyo kwibuka kigomba kubaho kugirango  basobanurirwe amateka yaranze igihugu cyacu twese hamwe twamagane ingenga bitekerezo.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM