Amakuru

Ntabwo twakwirara kuko abakoze Jenoside baracyariho – Lt Colonel (Rtd) Nyirimanzi abwira abaturage b’umurenge wa Kigarama

Kuri uyu wa 10 Mat 2024, ubwo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abatutsi biciwe mu cyahoze ari komine Gikondo, Lt Colonel (Rtd) Nyirimanzi Gerard yabwiye abari aho ku bashobora kuryama bagasinzira kuko abahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakiriho kandi n’ubushobozi bwo kurwanya uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu buhari, ariko abibutsa ko badakwiye kwirara kuko abasize bakoze Jenoside bakiriho kandi bagifite umugambi mubisha wo gukomeza kwica abatutsi.

Lt Colonel (Rtd) Nyirimanzi Gerard yagize ati: “Uti ‘rero turyame dusinzire?’ navuga ngo yego, kuko nubwo ndi Rtd ariko abayihagaritse barahari, ndetse navuga ko n’ubushobozi bwiyongereye kurusha uko twe twari tumeze,…..twabaye Leta, icyo gihe twari inyeshyamba, nababwira ngo nta ndege twari dufite, nta bifaru twari dufite, ubu nibyo dukoresha gusa,…yego turyame dusinzire, ariko twe kwirara, ntabwo twakwirara, kuko abakoze Jenoside baracyariho nk’uko twabibonye hanze y’u Rwanda cyane cyane niho bakorera ndetse baracyashaka no kuyikora, kurangiza umugambi basize batarangije.”

“ ..ubu barayikorera Abatutsi bo muri Congo, abo mu Rwanda ngira ngo yarahagaritswe nyine bakomereza ku bo muri Congo, yewe n’ahandi amakuru yemeza ko hari imipanga igumya kugenda igurwa, ubwo nanze kuvuga abatutsi b’ahandi, ntawakirara rero, ahubwo ni ukuba mason go bataduca mu rihumye, ni ngombwa gutanga amakuru ku gihe y’icyayikumira, kugira ngo natwe bitatwototera, mu Rwanda ho simpamya ko byakunda ariko hanze rwose ntawakwirara ngo avuge ngo ntibyakunda, kandi uziko mu Kinyarwanda bavuga ngo ‘iyo inzu y’umuturanyi ihiye uhagarara ku yawe, kuko iyawe byayototera”

Lt Colonel (Rtd) Nyirimanzi Gerard

Lt Colonel (Rtd) Nyirimanzi Gerard yavuze ko nubwo gusanga mu mahanga abakoze Jenoside n’abafite ingengabitekerezo yayo bakazanwa mu Rwanda bakabihanirwa bigoye bishoboka ariko avuga ko ikiza ari ukubaganiriza bakisubiraho maze bakizana mu Rwanda.

Yagize ati: “Kubasangayo ntabwo ari ibintu byoroshye, abagifite izo ngengabitekerezo cyangwa abakoze Jenoside, ariko nta kinanira u Rwanda, ntitwigeze se nubundi kubasangayo na bariya bo muri Congo, none se twabaye iki? Ariko ubundi ntabwo byoroshye, cyakora kubaganiriza birashoboka, biranakorwa, ubona ko buhoro buhoro bagenda bataha, ni uko baba baganirijwe, bakumva ko gutaha aribyo byiza kurusha kugumya kwinangira, ….navuga rero ngo muri urwo rwego rw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, n’abapfobya n’abandi bakiri hanze hari icyizere ko bizarangira nta gahora gahanze.”

D.M wa Kicukiro, MURENZI Donatien

Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka  Kicukiro, MURENZI Donatien, wari umushytsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abtutsi mu 1994 waberaga mu murenge wa Kigarama, yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko nawe aboneraho kwibutse abari aho by’umwihariko urubyiruko kwirinda icyo aricyo cyose gishobora kuzana amacakubiri, kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi, no kurwanya bagifite ingengabitekerezo mbi ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, UMUBYEYI Médiatrice

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM