Amakuru

Kigali: Imiryango 10 y’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yahawe inka zo korora

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Girinka no gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 gukomeza kwiyubaka, kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024, Umurenge wa Kigali ku bufatanye na sosete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya GAMICO Ltd bahaye inka zo korora imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .

Bamwe mu bagize imiryango yorojwe iyi nkunga bagejejweho ndetse banemeza ko izi nka zizabagirira umumaro.

Twiringiyimana Ezekiel, Utuye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Kigari, avuga ko inka yahawe izamufasha gutera imbere ndetse ngo ku imibereho ye yizeye ko izahinduka.

Yagize ati: “Iyi nka icyo nyitezeho umusaruro munini cyane, izampa amata, yororoke, impe agafumbire, mbega hri byinshi ihindura ku buzima bwanjye, ntago naboneraga ihyushyu ku gihe, ariko ubu ngiye kujya nyibonera ku gihe, urabona ko ari inka nziza kabisa,..aba bantu nta kindi nababwira rwose kitari ukubashima cyane, nshima n’imiyoborere dufite kuri ubu kuko nayo ariyo itugeza kuri ibi byiza.”

Ugiriwabo Mediatrice, Utuye mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Kigali nawe yemeza ko inka yahawe hari byinshi igiye guhindura ndetse ikazatuma arushaho gutera imbere.

Yagize ati: “Nirimbayeho rwose ndi umuturage wifasha, ariko ubwo noneho mbonye n’inka igiye kumfasha kurushaho, biranejeje kandi iyi ntambwe nteye izangeza ku bintu byinshi, biranyubatse bizatuma mu byo nagezeho niyongera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, avuga ko mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, habayeho gahunda zitandukanye zirimo gusana amazu ya bamwe yari yarangiritse, byongeye kandi hakaba n’aba borojwe inka, ibi ngo bikaba byakozwe mu rwego rwo gushumbusha bamwe muri bo bari boroye inka mu gihe cya Jenoside zikaribwa n’interahamwe.

Yagize ati: “Izi nka ni inka 10 tugiye gutanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa by’umwihariko GAMICO Ltd nk’umufatanabikorwa ukorera hano, muri ino gahunda yo kwibuka ku nshuor ya 30 dufatanije na komite ya IBUKA, hari imiryango yari ifite ibibazo bitandukanye, harimo iyari ifite amazu ameze nabi yubatswe kera akeneye gusanwa, imiryango igera mu 9 dufatanya kuyisanira amazu ubu ameze neza, hari n’imiryango ubona ko yari ikeneye gushumbushwa, korozwa nyuma y’uko bahuye n’ibibazo inka zabo zikaribwa mu gihe cya Jenoside, bikaba ari ngombwa ko ubu noneho bafasha bagasubira kwiyubaka mu rwego rwo korozwa inka, rero nabo iyo miryango 10 ikeneye korozwa uyu munsi tugiye kubashyikiriza inka….ni ukubifuriza rero kwibuka biyubaka.”

Akomeza avuga ko bizeye ko izi nka zizagira akamaro gakomeye ku iterambere ry’aba baturage, aho avuga abahawe izi nka bazoroza abandi bityo zigire uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye uyu murenge.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM