Amakuru

Kigali: Abarangije kwiga muri ESSI Nyamirambo barasabwa gukoresha imbaraga zirenze izo bakoreshaga bakiri ku ntebe y’ishuri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024, ubwo ku ishuri rya Ecole Secondaire Scientifique Islamique Nyamirambo (hazwi nko kwa Kadafi) habaga umuhango wo gusezera ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye no guhemba abitwaye neza bagatsinda ibizamini kurusha abandi, ubuyobozi bw’iki kigo bwasabye aba basore n’inkumi kwibuka ko bagomba gukoresha imbaraga n’umurava biruta ibyo bakoreshaga bakiri ku ntebe y’ishuri ngo kuko ubuzima bagiyemo bwo hanze y’ishuri bukomeye kurusha ubwo barimo bakiri mu ishuri.

Ibi ni ibyagarutsweho na Sheikh Ntamuturano Abdu, Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole Secondaire Scientifique Islamique Nyamirambo, aho yasabye abashoje amashuri ko bagomba gukorana umurava ku buryo buruse ubwo bakoreshaka bakiri abanyeshuri, aha yavuze ko ubusanzwe nk’abarimu bajyaga babafasha mu bintu bitandukanye, ariko kuri ubu bagiye kujya mu buzima bwo hanze bagiye kwiyitaho ubwabo.

Yagize ati: “Ni umunsi twishimiraga isozwa ry’amashuri na Graduation y’abana bacu barangije mu mwaka wa gatandatu bageze kuri 69, ikintu navuga cy’umwihriko; icya mbere ni umuco mwiza, cyane cyane ko ubumenyi budaherekejwe n’indangagaciro, nta gaciro buba bufite, icya kabiri nacyo cy’ingenzi nk’uko twabivuze ni ubumenyi butandukanye mu mashami atandukanye bize kandi twizera ko bafite ubushobozi buzabshoboza kwiga muri za kaminuza zitandukanye bikabaha amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo mu gihe kiri imbere, mu rugendo batangiye ubutumwa twabaha ni uko kwiga bitarangira, uyu munsi babonye urufatiro n’urufunguzo rubafasha kugira ngo binjire mu mashami atandukanye ariko umwete n’umurava bagize ubu babisabwa kurushaho, kubera ko bagiye kwinjira mu buzima bwo hanze, twari tubari hafi nk’ababyeyi dufasha buri umwe, ariko bagiye kwiyitaho nk’abantu bakuru.”

Umuyobozi wa ESSi Nyamirambo, Sheikh Ntamuturano Abdu

Bamwe mu barangije kwiga muri iki kigo bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha no mu buzima busanzwe ndetse ngo ni intabwe ishimishije bahawe izabafasha mu iterambere ryabo ry’ahazaza ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Hakizimana Yusuf, wigaga MPG yagize ati: “Ibanga nakoresheje kugira ngo nsinde amasomo neza ni ukwiga cyane ntago twajyaga tugira umwanya wo gupfa ubusa, twarigaga cyane kandi twaridufite abarimu batwitaho, twakoraga ibizamini byinshi bikadufasha kwitegura neza, ..hanze biba bigoye ariko ugendaye ku byo twize hano n’ukuntu bagiye badufasha, bari baraduteguye neza ko nitujya hanze tuzitwara neza, amahirwe yose tuzabona tukazayabyaza umusaruro, …..imbaraga zanjye n’ubumenyi bwanjye niteguye kubikoresha neza kugira ngo ntere imbere n’igihugu cyanjye ngiteze imbere.”

Ingabire Evine, usoje umwaka wa gatandatu muri MCE nawe yagize ati: “Ibanga ni ugukora cyane nta kindi kuko mu buzima bwo kwiga umuntu agenda ahura n’imbogamizi nyinshi, imbere hanjye ni heza cyane kuko mfite inzozi, kurangiza secondaire ni ibintu biraho, ni nk’aho ntacyo umuntu aba yari yagakora, rero kurangiza amashuri yisumbuye ni nk’umusingi uzamfasha kugera ku nzozi zanjye.”

Abarangije kwiga muri ESSI Nyamirambo kuri iyi nshuro ni 69, bakaba barize mu mashami atandukanye.

Mukigo kigenga kigenzurwa nikigo ndangamuco wa kislamu (Centre culturel isislamique) .

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top