Muri ibihe bitoroshye umunyabigwi akaba n’umuherwe mu njyana ya hip hop Sean Love Combs uzwi nka P diddy akomeje gucamo, yatangaje ko atizitabira ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bizwi nka ‘’graduation ceremony’’ by’umukobwa we Chance Combs.
Ni mu gihe umuryango n’inshuti bya P Diddy bariguturuka imihanda yose mu rwego rwo kwifatanya na Chance Combs mu kwizihiza uyu munsi ukomeye mu buzima bw’uyu mwana w’umukobwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 17 biteganyijwe ko agomba guhabwa impamyabumenyi ku wa 31 Gicurasi 2024 ku wa kane ahitwa Sierra Canyon School ho muri Leta ya Los Angeles.
Ibi bije nyuma y’uko P Diddy atorohewe n’ibirego bya benshi bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina yewe udasize n’ikirego cyo gukubit no gukomeretsa. Ku isonga hari uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura ariko baje gutandukana mu mwak wa 2018 watanze ikirego arega P Diddy, ibi byaje bishimangirwa n’amashusho mu minsi mike itambutse yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho uyu P Diddy aba ari gukubita Cassie Ventura mu mwaka 2016.
uwineza Elisa
umwezi.rw