Mu gihe inzobere mu by’ubuzima by’umwihariko izifite aho zihuriye n’ubugenzuzi bw’ubuziranenge bwibiribwa zigaragaza ko kugira ngo ibiribwa bishyizwe mu byuma bikonjesha bikomeze bigire ubuzirengenge, ubikoze akwiye kubitandukanya, buri bwoko bw’ikiribwa bukajya ukwabwo, bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko bumvaga igikuru ari ugukonjesha naho ibyo kubivangura ntacyo bivuze.
Ni uburyo bwiza bwo kubika ibiribwa ariko mu gihe bibitswe bivanzwe bishobora gutuma nta buziranenge bigira ndetse bikaba byateza indwara zitandukanye ku muntu ubiriye.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru umwezi.rw bavuga ko ibyo gutandukanya ibiribwa mu gihe bagiye kubishyira muri firigo batajya babyitaho.
Umwe ati: “buriya se wagize ngo iyo wabishyize muri firigo ntibiba bihagije, sinakubeshya pe ntabyo narinzi, napfaga gushyiramo, wenda ubwo mbyumvise nshobora kuzajya mbitandukanya.”
Undi ati: “Oya pe njye mbona inyanya nzishyize hamwe n’imboga, intoryi ndetse byegereye n’amafi ntakibazo byateza, ni uko nabikoraga,….ntabwo narimbizi nimwe mbyumvanye, nzabikora ndebe.”
Umukozi Ushinzwe Porogaramu ya Zamukana Ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), Ndahimana Jerome, avuga ko abantu bakwiye kwita ku buryo babikamo ibiribwa bitandukanye, ngo kuko mu gohe bidakozwe neza bishobora kuzateza ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Dr Christine Mukantwari, Ushinzwe agashami nk’imirire muri FAO, avuga ko buri muturarwanda wese akwiye kugira imyumvire yo kwimakaza isuku mu itegurwa ry’ibiribwa ndetse no kwita ku buziranenge bwabyo guhera bivuye mu mu rima kugeza bimaze gutunganywa umuntu agiye kubifungura, ngo mu gihe ibi bititaweho bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Agira ati: “Iyo tuvuze ngo imyumvire y’Abanyarwanda, hari aho bageze nko gukaraba intoki, gusukura ibyo kurya mbere yo kubiteka no kubitunganya haba mu rugo, haba mu maresitora no mu mahoteri,…hakabaye hifuzwa ko uru rwego ruzamuka kurenzaho ku buryo igabanuka ry’izo ndwara byibura rigera kuri 95%.”
Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugaragaza ko kuri mwaka ku Isi, ibyokurya bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku bantu basaga miliyobi 600 bikabatera indwara zitandukanye zirimo izikomoka ku mwanda ndetse bikanateza imfu z’abantu bagera ku 420.000. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 30% by’abapfa bitewe n’ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge baba ari bana bari munsi yimyaka 5.
Carine Kayitesi