Amakuru

Kwibuka30: Abanyeshuri basabwe gukoresha imbugankoranyambaga barwanya abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024 , ikigo G.S Camp kigali School  y’ibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu butumwa abanyeshuri basabwe gukoresha imbugankoranyambaga barwanya abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Uyumuhango ,wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso

witabiriwe na babyeyi barerera mu G.S Camp Kigali School abayobozi,abarimu, n’abanyeshuri. n’abayobozi bibigo bitandukanye byo muri Nyarugenge na banyeshuri babo bibumbiye muri AERG batandukanye mu rwego rwo gufata mu mugongo bagenzi babo bo muri G.S CampKigali school

mu kiganiro umuyobozi w’ishuri G.S Camp Kigali School  Niyonsenga Jean de Dieu yagiranye ni kinyamkuru umwezi .rw yagarutse cyane kugikorwa cyo kwibuka ndetse n’urumuri rw’ikizere rwacanywe akangurira urubyiruko gukumira abapfobya  Jenoside yakorewe abatutsi  bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati”twe nkabarezi kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi tuyibonamo ikintu gikomeye kuko urubyiruko dugite nirwo Rwanda rwejo .

Amahano yagwiriyeigihugu cyacu ningobwa kuyigisha abana bibafasha gukura  bazi neza amateka yaranze igihugu cyacu,bikabafasha gukurira murukundo, cysne ko urwango ni vangura aribyo byatumye Jenoside yakorewe abatutsi iba.

Uyu munsi hari abantu bajijutse barimo n’urubyiruko bihandagaza bakajya kumbuga nkoranyambaga bakivugira ibyobashaka bagaragaza ko Jenoside y’akorewe abatutsi itateguwe yari impanuka kandi ataribyo yarateguwe nibyiza ko urubyiruko bamenya amavu na mavuko yibyabaye kugirango basobanukirwe neza bityo banyomoze ibivungwa.

Iradukunda Mariam umwe mu banyeshuri biga muri G.S Camp kigali Scohool Ati” kwibuka icyo bidusigira nkurubyiruko bituma duha agaciro abazize Jonoside yakorewe abatutsi,dushyira imbere ubumwe,urukundo twirinda amacaku ”

Hari abantu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga bagapfobya Jenoside yabaye mugihugu cyacu , babiba urwango mu banyarwanda.

Nkatwe nk’urubyiruko nitwe dukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane tugomba kubamaganira kure tubabwirako ibyo bavuga bibeshya kuko ikituraje ishinga nugukora twifuza ko igihugu cyacu gitera imbere tukabamaganira kure kugiango ibyabaye bitazongera ukundi.

Agasaro kenthia nawe wiga muri GS Camp kigali school Ati”abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi nk’urubyiruko tugomba kubarwanya twivuye inyuma kugirango ibyabaye bitazongera ahubwo duharanire iterarambere ryacu turwabye abatuyobwa kubwinyungu zabo”.

Muragizi  Moses wiga muri GS Camp kigali School aravuga ati” umukoro dufite nk’urubyiruko ni ukwamaganira kure abafite ingengabitekerezo na macakubiri kugirango ibyabaye bitazongera bityo twiyubakire igihugu dugisigasira ibyage zweho

Habishuti Rashidi komiseri wa Yibuka ushinzwe kwibuka mu Karere ka Nyarugenge, agarira ni kinyamakuru umwezi.rw aravuga  Ati”  urubyiruko  rufite amahirwe kuko ruri kwigishwa  rusobanurirwa amateka yaranze igihugu kugirango basobanukirwe bityo bamaganire kure abapfobya Jenosde yakorewe abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga, tubakangurira kubamagana bivuye iyuma”.

Turifuza ko amateka y’ibyabaye  bayakuramo isomo basigasira ibyagezweho bamaganira kure abafite ingenga bitekerezo  kugirango abazabakomokaho bazagire ubuzima bwiza babikesha igihugu kiza gifite umutekano

ikigo Group scolaire kigali school , gifite abanyeshuri 3447  bari mu byiciro bitatu birimwo amashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye

Carine Kayitesi

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM