Ubwo yashyikirizaga kandidatire ye ku mwanya wo kuba Umudepite mu Nteko nshingamategeko kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 yavuze ko hari amahirwe menshi mu rubyiruko mu gihe bakuye amaboko mu mifuka bagakora, akaba ngo abahishiye ibanga rizabafasha kugera ku bukire mu buryo bworoheje.
Aganira n’Itangazamakuru Musinguzi Frank, avuga ko kuva cyera yahoranye indoto zo kuzaba Umuyobozi ushinzwe kuvugira abandi, muri iki gihe akaba ahisemo kwiyamamaza ku umwanya wo kuba Intumwa ya Rubanda kugira ngo afatanye n’abagenzi be ku rugamba rw’Iterambere rirambye.
Agira ati “Igihugu cyacu kizazamurwa n’imbaraga zacu dufatanyirije hamwe. Leta yacu turayishimira cyane kubera intego yayo ishingiye ku Ubumwe bw’abanyarwanda no gufasha urubyiruko kwiteza imbere”.
Avuga ko n’ubwo ari urubyiruko nawe, yahisemo kwiyamamaza ku giti cye bikaba nta mbogamizi abyumvamo kuko iyo imbaraga zihurijwe hamwe biba byiza kurushaho.
Ikindi avuga ni uburyo yiteguye kuzafasha urubyiruko bagenzi be abavungurira ku ibanga ry’ubukire akabakangurira gukora no guhanga udushya bigendeye ku ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande avuga ko yatangiye kwiteza imbere akiri muto akaba akora ubucuruzi bugendanye na Hotel, bityo agahamya adashidikanya ko igihe cyose azaba agiriwe icyizere akajya mu Nteko ngo azaharanira Ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ry’urubyiruko muri rusange.
Musinguzi Frank washyikirije ubusabe bwo kwiyamariza kuba Intumwa ya Rubanda mu Nteko ishingamategeko, ni Rwiyemezamirimo ukiri muto akaba yarashoye ishoramari mu bigendanye n’Amahoteli.
Intego ye ahagurukanye igira iti “Ubumwe bwacu, imbaraga zacu, amateka yacu bidufashe mukwiyubakira igihugu.”