Umuraperi Drake ufite inkomoko muri Canada yavugishije abakoresha imbugankoranyambaga amagambo menshi, bitewe nuko indirimbo zose zibasiraga Kendrick Lamar yamaze kuzisiba ku rukuta rwe rwa Instagram.
Iyi ntambara y’amagambo yarimaze iminsi iri hagati ya Kendrick Lamar ndetse na Drake, yatangijwe n’indirimbo Kendrick Lamar afatanyije na Metro Boomin ndetse na Future ‘Like that’ bashyize hanze aho Kendrick yifatiye ku gahanga abaraperi bagenzi be ari bo J.Cole na Drake, gusa uyu J.cole we yakuyemo ake karenge rugikubita kuko ariwe wabimburiye Drake nyiri OVO gusiba indirimbo zibasira Kendrick Lamar, indirimbo yasibye ni ’7 minute drill.’
Drake nawe mu minsi mike cyane itambutse aherutse gusiba iyitwa ‘Heart part 6’ ku rukuta rwe Instagram, benshi bavuga ko ariyo yagize uruhare mu itsindwa rya Drake muri iyi ntambara.
Undi munsi ukurikiye nibwo Drake byeruye yasibye izindi ndirimbo zose zarizisigaye zibasira Kendrick Lamar kuri Instagram.
Muri izo ndirimbo zasibwe harimo; Push ups, Taylor made freestyle, family matters, The Heart part 6.
Mu gihe ariko hari abakunzi b’umuziki bavuga ko ibi Drake yakoze bisa nko kumanika amaboko imbere ya K.dot uzwi nka Kendrick Lamar, hari n’aba bishyigikira bavuga ko kugira ibyo usiba ku rukuta rwa Instagram ari bumwe mu buryo bukunzwe gukoreshwa n’abahanzi bashaka guteguza indi mishanga iremereye nka album.
Drake na Kendrick Lamar baribamaze iminsi muntambara yamagambo
Umuraperi Aubrey Graham uzwi nka Drake
umwezi.rw