Amakuru

Ibihanganjye bihanzwe amaso mu bihembo bya BET awards 2024

Mu gihe muri iyi minsi ibarirwa ku ntoki kugirango ibihembo karundura mu myidagaduro bitangirwe ahitwa Peacock Theatre muri Los Angeles, abahanzi nka Dake, Sexxy Red na Beyonce bari mu bahatanira ibihembo mu byiciro byinshi.
Ibi ibihembo biteganyijwe ko bizatangwa ku wa 30 muri uku kwezi kwa Kamena aho bizaba birigutangwa ku nshuro ya byo ya 24.
Muri uyu mwaka bamwe mu bahanzii bitezwe n’abafana babo by’umwihariko harimo Drake ndetse na Kendrick Lamar.
Aba baraperi bombii bahuriye mu kiciro cy’umuraperi mwiza w’umugabo, muri uyu mwaka bararikoroje ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’intambara y’amagambo yaranze aba bombi dore ko muri iyo ntambara y’amagambo buri ndirimbo yasohowe ku mpande zombi yabaga yitezwe n’aburi mukunzi wihebeye imyidagaduro. Ibyo byaheshaga Drake na Kendrick Lamar guca uduhigo tugiye dutandukanye.
Mu bandi bahanzi bahanzwe amaso muri uyu mwaka wa BET awards, ni Chris Brown. Uyu muhanzi uririmba injyana ya RnB benshi badasiba kugereranya na Michael Jackson w’iki kiragano, ari mu byiciro ari byo, albumu ikozwe mu njyana RNB y’umwaka ndetse n’ikiciro cy’umuhanzi wa RNB witwaye neza.
Ibi Chris Brown abigezeho nyuma y’uko ashyize hanze Album ye yise 11:11 mu kwezi k’Ugushyingo Ku mwaka wa 2023.
Usibye ibyiciro byavuze haruguru ibindi byiciro bihanzwe amaso bitewe nuko bihuriwemo n’abahanzi bibihanganye kandi bakoze cyane harimo ikiciro cy’amashusho y’umwaka ( video of the year) gihuriyemo abahanzi nka; Doja Cat, Lil Durk, J.Cole, Nicki Minaj, Ice Spice, Cardi B, Megan Thee Stallion, Drake, na SZA.

 

Uwineza Elisa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM