Imibereho myiza

Musanze: Harashimwa umusanzu wIkigo cy’urubyuruko mu gukumira virusi itera SIDA

Musanze: Harashimwa umusanzu wIkigo cy’urubyuruko mu gukumira virusi itera SIDA
Nyuma y’aho bigaragaye ko  ubwandu bushya bugenda bwiyongera mu rubyiruko, urubyiruko rwo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bishimira umusanzu wikigo cyurubyiruko gikora mu murenge wa Muhoza kubahugura ku buzima bwimyororokere.


Ikigo cyurubyiruko cya Musanze (Musanze Youth Center) giherereye mu mu murenge wa Muhoza, gifasha urubyiruko mu mikino nimyidagaduro, kwiga imyuga no kwihangira imirimo, ndetse kikanabafasha kugira amakuru ku buzima bw’ imyororekere hagamijwe gukumira SIDA ninda ziterwa abangavu. Kenshi na kenshi bamwe mu rubyiruko bishora mu mibonano mpuzabitsina no gukoresha ibiyobyabwenge, bikabaviramo kwandura Virusi itera SIDA.


Umwe mu bakozi biki kigo twaganiriye, Mutamba Flora, yabwiye  ikinyamakuru Umwezi ko kimwe mu bintu by’ ingenzi iki kigo gikora ari ugukangurira  urubyiruko kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse no kwipimisha ku bushake kandi byose biciye mu biganiro bihoraho. Mutamba yagize ati: “Abo dusanze baranduye tubafasha kwegera ibigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bahabwe imiti igabanya ubukana”. Umwe mu rubyiruko twaganiriye witwa Bruno avuga ko imwe mu mpamvu ituma biyandarika bikaba byanabaviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ikibazo cy’ubumenyi buke n’amakuru adahagije bafite ku virusi itera SIDA. Ati: “Aho twiga mu mashuli nta biganiro byihariye tubona kuko babica hejuru. Nta matsinda  duhuriramo ngo batuganirize ku buzima bw’imyororekere ari nayo ntandaro yo kwandura”.
Undi mwana wumukobwa witwa Ineza wiga mu rwunge rw’ amashuli rwa Muhoza, avuga ko kutaganirizwa n’abantu bbasobanukiwe neza Sida nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ikibazo gikomeye ku rubyiruko. Uyu mwana wumukobwa avuga ko ababyeyi benshi bagifite imyumvire yita iya kera yo gutinya kuganiriza abana kuganiriza abana kuri VIH SIDA nimibonano mpuzabitsina, ati Kuko abana batabiganira nababyeyi mu bwisanzure, iyo tuje hano tukaganirizwa bituma tugira ubumenyi bwimbitse tukabasha gufata ingamba zo kwirinda.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, Rwigamba Aimable, avuga ko mu biganiro baha urubyiruko bishingiye mu kubaha amakuru hagamijwe kurinda ubuzima bwabo ariko ahanini bagatanga serivisi zo gupima Virusi itera SIDA n’ubujyanama. Ati: “Iyo tumaze gupima ku bushake uru rubyiruko ruza rutugana, uwo dusanze yaranduye tubahuza n’ibigo Nderabuzima bakabakurikirana. Tunabagira inama uburyo bakwitwara basanze baranduye kugira ngo hatabaho ikwirakwira ryubwandu bushya.
Iki kigo kandi kigira indi porogaramu yo kwegera urubyiruko mu mu mirenge yakarere ka Musanze Outreach program” aho bajya mu Mirenge 15 igize Musanze bagahura n’urubyiruko bakaruganiriza nyuma hakabaho gahunda yo kubapima ku bushake. Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwirinda, Rwigamba Aimable, ashimangira ko nubwo abantu benshi bavuga ko kwisiramuza ari isuku [nawe ni uko abyemera…], ariko binatanga amahirwe yo kutandura Virusi itera SIDA ku kigero cya 60%. Asoza abwira urubyiruko muri rusange ko rugomba kwifata cyangwa se bakirinda gukora  imibonano idakingiye kuko SIDA idafite umuti cyangwa urukingo.
Raporo y’Ikigo cyIgihugu cyUbuzima(RBC) ivuga ko nubwo ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati yimyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri raporo yumwaka ushize.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM