AMAHANGA

IMIKINO: Muri NBA Libron James ndetse n’umuhungu we baraye banditse amateka

Libron James yakomeje kwandika amateka muri NBA ubwo mu ijoro ryakeye aribwo byamenyekanye ko ubu agiye kujya akinana n’umuhungu we Bronny James w’imyaka 19 y’amavuko muri Los Angeles Lakers.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ubwo umuyobozi muri NBA Mark Tatum yabitangarije kuri Televiziyo ya ESPN

Bronny James yakiniraga ikipe ya USC Trojans aho yahagaragarije benshi ko afite imbaraga mu gutsinda ndetse no kugarira.

Lebron James se wa Bronny James we kuva na kera yagaragaje ko yakwishimira cyane guhurira mu kibuga kimwe n’umuhungu we bikaba akarusho bari gukinira ikipe imwe.

Ubwo yaganiraga na ESPN muri 2023, yagize ati ‘’ ”Nshaka gukina n’umuhungu wanjye, rwose ndabikeneye twaba dukinana mu ikipe imwe cyangwa akinira indi kipe duhanganye.”

N’ubwo bwose mu muryango waba James muri aka kanya ari ibirori, benshi mu bakurikiranira hafi iyi shampioyana ya NBA by’umwihiriko ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko uyu Bronny James kimwe mu byatumye atorwa akemererwa kwinjira muri Los Angeles Lakers atari impano ihambaye afite agubwo ari ukubera ububasha ndetse n’ijambo se afite muri uyu mukino wa Basketball.

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM