Amakuru

Gisagara: abakorera mu ruganda Agaciro C.K.J Company Ltd barishimira iterambere bagezeho muri manda ishize ya Perezida Paul Kagame

Mu murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara abakozi bakorera mu ruganda rw’Agaciro C.K.J Company Ltd bishimira iterambera bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza  n’ubuyobozi   burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri manda y’imyaka irindwi ishize.

Aba bakozi banezezwa n’iterambere bagezeho Kandi bakavuga ko barikesha imiyoborere myiza

Umwe mu bakozi bakorera uru ruganda, Tuyambaze, agaragaza ko hari byinshi amaze kwigezaho harimo nko kwigurira amatungo.

yagize ati “mu mezi atanu maze hano hari byinshi maze kwigezaho ubu mu rugo mfite ingurube eshatu nibindi nitangira ubwisungane mu kwivuza icyo nkeneye mubuzima busanzwe ndakigura rwose iyi Kampani ndayishimira cyane kuko hari aho yankuye

Tuyishime Samuel, umukozi muri uru ruganda umaze igihe kingana n’umwaka nawe yishimira ibyo amaze kugeraho birimo kwiyubaka agura amatungo magufi yokotora nibindi

yagize ati ” Maze igihe kingana n’umwaka n’amezi abiri, mu gihe maze hano haribyo nagezeho nko kwigurira amatungo arimo, ihene n’ingurube.Ubu  dutegereje ko itariki nigera tuzajya kwitorera umuyobozi mwiza kugirango dukomeze kwiyubakira U Rwanda twifuza.

Elyse Utumwenayezu, umuyobozi ushinzwe kugenzura umusaruro mu ruganda Agaciro C.K.J Company Ltd, agaragaza ko bishimira cyane iterambera uruganda rumaze kugeraho by’umwihariko muri manda ishize.

Yagize ati” Mu myaka irindwi ishize uruganda rwacu rwageze ku bintu byinshi cyane, Uruganda rwatangiye muri 2013, dutangira ari akantu gato cyane kuburyo twakoreraga mu mazu atarenze atatu. dutangirana ibikoresho bidahagije, twatangiranye imodoka imwe ariko kuri ubu mu rugendo rw’imyaka irindwi ishize twaguze imodoka 6, twabashije kwagura n’inyubako uruganda turugira runini kuburyo ubu tubasha gukoresha abakozi barenga 250 mu gihe mbere tutabashaga gukoresha abakozi barenze 30.”

” Leta yaradufashije cyane kuko yaturindiye umutekano ndetse inadufasha kudushakira amasoko mu kwamamaza binyuze mu binyamakuru bitandukanye abakiriya bacu barabonetse ku buryo buhagije.

Uwimana Cloudine Directrice w’uruganda Agaciro C.K.L Ldt arishimira cyane ibyo bamaze kugeraho.

Ati”uruganda Agaciro C.k.L Ltd turishimira ibyo twagezeho,kuko ubu turi kurugero rushimishije yaba mu mikorere ndetse no mwiterambere rya bakozi naho dukorera.

Mu myaka irindwi ishize muri manda ya Perezida Paul kagame  uruganda rwacu rwageze ku bintu byinshi cyane, Twatangiye muri 2013, dutangira ari akantu gato cyane kuburyo twakoreraga mu mazu atarenze atatu. dutangirana ibikoresho bidahagije,ariko ubu rwose tugeze kurugero rushimishije abakozi bariyongere  uruganda rwaragutse muri make ibintu bimeze neza ariko ibyo byose tubikesha imiyoborere myiza kuko ntamahoro n’umutekano ntacyo twageraho”.

Uruganda Agaciro C.K.J Company Ltd rukorera mu murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, rufite abakozi 150 muri bo abari n’abategarugori ni 47, mu bakozi bose uru ruganda rufite 80 muri bo bakaba ari bo bafite amasezerano y’akazi.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM