Inzego z’ubuzima mu Rwanda, ziremeza ko kugeza ubu 70% abarwayi bakabaye bajya kwa muganga ku ndwara zivuzwa n’abajyanama b’ubuzima, basigaye bazivura zitaragerayo. Ibi abajyanama b’ubuzima bakora bifitiye akamaro gakomeye abaturage bagana abajyanama b’ubuzima, kuko batakirembera mu rugo cyangwa ngo bakore ingendo ndende.
Bamwe mu baturage bavugako abajyanama baza kubasura bakabasobanurira ku bijyanye b’ubuzima bwabo.
Umwe ati: “Abanyabuzima nabo bafite uruhare runini, kuko bazaga kunsura bakanganiriza bakansobanurira kubijyanye n’ubuzima bwnajye n’ubw’umwana, abakambwira n’ibimenyetso nk’umubyeyi utwite ndabibona ngeze kwa muganga mpita mbyara.”
Undi mubyeyi yakomeje avuga ko iyo ari nka n’ijoro ufite ikibazo agera ku mujyanama w’ubuzima agahita aguha akanini ikibazo kigasa n’ikigabanuka ukabyuka ujya mu bintu byawe.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yemeza ko kuva abajyanama b’ubuzima bashyirwaho bakanahabwa amahugurwa y’ibanze borohereje ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro.
Yagize ati: ” Kubijyanye n’abajyanama b’ubuzima, baradufashije cyane ku buryo bukomeye cyane ku kuvura abaturage. Ubwo rero byatumye amavuriro muri rusange atagirwamo n’abarwayi benshi cyane, ntibanayageremo barebye kubera ko baba bavuwe kare n’abajyanama b’ubuzima.”
Yakomeje avuga ko bahawe ibikoresho birimo imiti ndetse bayicunga neza kandi ko ibyo bafite mu bubikoko babigaragaza muri kwezi bakanavura indwara y’umusonga ku bana.
Uyu muyobozi anavuga ko abajyanama b’ubuzima batanga ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi w’umwana. Icyo bakora gikomeye baranakurikirana bakamenya umubyeyi utwite bakamukangurira kugana ivuriro kugirango abashe kwipimisha inda hakiri Kare.
Dr Muhire Philbert yanavuze ko abajyanama b’ubuzima bafite akamaro kanini kuko bakurikirana ko umwana akura neza bakanapima abana ibijyanye n’imirire cyangwa n’imikurire muri rusange. Abana bose bari munsi y’imyaka 5, abajyanama b’ubuzima baba babazi ndetse Kandi aba banafasha mu kwigisha abaturage ibijyanye no kwirinda indwara ndetse n’ibijyanye n’isuku n’isukura.
Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yatangiye mu 1995. Iyi gahunda yari igamije kwegereza ubuvuzi bw’ibanze abaturage. Kugeza ubu muri buri mudugudu hagiye harimo abajyanama nibura 4 bose bashobora kuvura indwara zirimo Malaria, Iminswi, Umuvuduko w’amaraso ndetse n’izindi nyinshi bitewe ni uko bongerewe ubushobozi.
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko Malaria yagabanutse ku kigero cya 90% bigizwemo uruhare rukomeye n’abajyanama b’ubuzima.
carine Kayitesi

