Minisiteri y’Ibidukikije irabasaba abaturage kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe kuko usibye kuba byangiza ibidukikije binatuma basesagura amafaranga yabo.
Henshi muri za ruhurura cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uhasanga uducupa twa pulasitike tuba twakoreshejwe rimwe tugahita tujugunywa. Ibi usanga ari n’umwanda nk’uko bigarukwaho n’abahatunganya.
Inzobere mu kubungabunga ibidukikije zigaragaza ko izi pulasitike zitabora bityo zikangiza ubutaka, amazi n’ ibindi.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari abamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa kugabanya pulasitike bakoresha, aho ubu usanga bakoresha nk’amacupa y’amazi akoreshwa kenshi, nk’umusanzu wabo mu kugabanya pulasitke.
Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D’Arc avuga ko gukoresha ibikoresho bya pulasitike kenshi bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu.
Minisitiri Mujawamariya kandi avuga ko hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika kandi ntibihungabanye uko basanzwe babaho.
Kwibukiranya ingaruka ziterwa no gukoresha pulasitike no kureba uko ryagabanuka ni bimwe mu bikorwa bibanziriza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ ibidukikije uba tariki ya 5 Kamena buri mwaka.
Uzizihizwa hazirikanwa ku kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulaitike
Carine Kayitesi