Amakuru

Kamonyi: Muri Ecole Les Rossignols baravuga ko imbaraga bari gushyira mu burezi bazitezeho umuzaruro ushimishije w’ahazaza

Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2024-2025 watagiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, Kamali Steve, Umuyobozi wa Ecole Les Rossignols iherereye mu Murenge wa Runda, yatangaje ko gahunda zo gukundisha abana kwiga no kubaha ubumenyi bwimbitse zirimo gutanga umusaruro ufatika, byitezweho kuzamura uburezi mu bihe biri imbere.

Kamali yagaragaje ko umubare w’abanyeshuri biyandikisha muri iki kigo uri kwiyongera cyane, ndetse yemeza ko ibi bitegura umusaruro mwiza mu bihe bizaza.

Ati: “Twasoje umwaka ushize dufite abanyeshuri 1028, ariko uyu mwaka dutangiranye 1191, kandi ndashimangira ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera mu gihe tugikomeje kunoza gahunda z’uburezi.”

Iri shuri ryashyize imbaraga mu gutanga uburezi budasanzwe, aho rihuriza hamwe abarimu b’inzobere baturuka hirya no hino ku isi, cyane cyane muri Afurika no ku mugabane w’i Burayi. Ibi biteganyijwe ko bizafasha abanyeshuri kwiga neza, bikazabafasha guhangana neza n’ibibazo by’ejo hazaza mu burezi bwabo.

Kamali Steve yagize ati: “Imyigishirize yacu, uburyo abana bitabwaho, amafunguro, ndetse n’abarimu mpuzamahanga twifashisha, byose ni ingamba ziteganyijwe gutuma abanyeshuri bacu bagira ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga, kandi bikazatuma ishuri ryacu rikomeza kwizerwa n’ababyeyi benshi.”

Nubwo umubare w’abanyeshuri wagabanutse ku rwego rw’igihugu muri rusange, Ecole Les Rossignols ikomeje kugaragaza ko uburezi budaheza ari inkingi y’iterambere ry’abana bose, aho yateguye gahunda zafasha abana bakomoka mu miryango itishoboye gukomeza kwiga nta kiguzi.

Kamali ashimangira ko mu bihe biri imbere, iyi gahunda izatuma nta mwana usiba ishuri ku mpamvu z’amikoro make, bityo ikigo cyabo kikazaba icyitegererezo mu guhangana n’ikibazo cya dropout.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa, Ecole Les Rossignols iteganya gukomeza kongera ibyumba by’amashuri no gukurura abanyeshuri benshi baturuka hirya no hino. Kamali Steve ati: “Ibyumba byo kwigiramo birahari, kandi turashishikariza ababyeyi gukomeza kuzana abana babo kuko duteganya kwagura no kunoza umusaruro w’uburezi dutanga mu bihe biri imbere.”

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM