Ubuyobozi bwa Ikijumba One Stop Shop buravuga ko bufite gahunda yo gushyira ku isoko ifarini n’inyongeramirire bikoze mu bijumba, mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza mu baturage no guha agaciro ibikomoka ku buhinzi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umwezi, Habumuremyi Jean Marie Vianey, Umuyobozi Mukuru w’Ikijumba One Stop Shop yavuze ko uru ruganda rufite gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikomoka ku buhinzi by’umwihariko bikorerwa mu gihugu imbere, ari nayo mpamvu bafite umugambi wo gutuma igihingwa cy’ibijumba kirushaho kongererwa gaciro.
Yagize ati: “Turateganya gushyira ku isoko ifarini n’inyongeramirire, ikoze mu bijumba, mu minsi ya vuba, kuko tubona ko abakoresha ibijumba bakeneye ibicuruzwa bifite intungamubiri kandi byoroshye kuboneka.”
Umwihariko w’uru ruganda ni uko ibijumba bakoresha ari ikijumba cy’umuhondo, gikungahaye kuri Vitamine A, gitezweho gufasha mu kurwanya indwara ziterwa no kubura intungamubiri mu baturage. Habumuremyi yerekanye ko uru ruganda rugamije guteza imbere ibicuruzwa bikomoka ku bijumba, harimo biscuits, amandazi, n’andi mafunguro atandukanye.
Yakomeje asobanura ko gahunda yo gushyira ifarini n’inyongeramirire ku isoko izafasha abahinzi b’ibijumba kubona isoko ryizewe, bityo ikazateza imbere ubuhinzi muri rusange.
Ati: “Dufite icyizere ko ibicuruzwa byacu bizagera ku bakiriya benshi, bityo bikazafasha mu kongera umusaruro w’uru ruganda no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”
Habumuremyi yagarutse ku mishinga y’ahazaza y’uruganda, avuga ko batekereza kubaka umuyoboro mwiza wo guhanahana ibicuruzwa n’abandi bacuruzi, hagamijwe kwagura isoko ry’ibijumba no kuzamura ubukungu bw’abahinzi.
Yasoje agira ati:”Twatangiriye hano mu Rwamagana, ariko dufite gahunda yo kubaka ishami mu bindi bice by’igihugu, kugira ngo ibijumba bigere ku bantu benshi,”
Uru ruganda ruri mu nzira nziza yo guteza imbere ibikomoka ku bijumba, rugamije guhindura imyumvire y’abaturage ku bijumba, no kubafasha kubona indyo yuzuye ifite intungamubiri. Ibi bikorwa bizafasha mu kurwanya imirire mibi mu bihugu bimwe na bimwe, bikanatanga icyizere ku iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.
Ikijumba One Stop Shop ni ikigo cy’ubucuruzi cyatangiye ibikorwa byacyo mu Kuboza 2022, rukaba rumaze kugera ku bakozi bagera kuri 73, gikorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire.
By Carine Kayitesi