Amakuru

AU iravuga ko icyicaro cya AMA mu Rwanda gitanga icyizere ko icuruzwa ry’imiti itujuje ubuziranenge muri Afurika rizacika

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagaragaje ko guhitamo u Rwanda nk’igihugu cyakiriye icyicaro gikuru cy’Ikigo cya Afurika Gishinzwe Imiti (AMA), hari icyizere gikomeye ko bizafasha cyane mu guca burundu icuruzwa ry’imiti itujuje ubuziranenge, ikibazo kimaze igihe kigaragara mu bihugu bya Afurika.

Aya magambo yavuzwe mu muhango wabereye i Kigali ku wa 1 Ugushyingo 2024, aho icyicaro cya AMA, cyubatswe ku bufatanye bwa AU na Guverinoma y’u Rwanda, cyafunguwe ku mugaragaro. Iyi nyubako ifite amagorofa umunani, ikaba itanga icyizere cy’iterambere mu igenzura no gukumira imiti itujuje ubuziranenge ku mugabane wa Afurika.

Ambasaderi Minata Samate Cessouma, Komiseri ushinzwe Ubuzima, Imibereho Myiza, n’Imibereho y’Abaturage muri AU, yasobanuye ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwa AU mu guharanira iterambere ry’ubuzima bw’abaturage ba Afurika.

Yagize ati: “Guhitamo u Rwanda nk’igihugu cyakiriye ikicaro cya AMA ni urugero rwiza rw’ubufatanye bwa AU mu guharanira iterambere ry’ubuzima bw’abaturage ba Afurika. Dufite icyizere ko AMA izafasha guca intege icuruzwa ry’imiti itujuje ubuziranenge, no gushimangira ihuriro ry’imikorere hagati y’ibihugu byacu.”

U Rwanda, ku ruhande rwarwo, rwiyemeje gufasha AMA gushyira mu bikorwa gahunda zayo binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, intego ari ugukumira imiti ifite ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufasha mu gushyigikira gahunda z’igenzura no korohereza ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika mu gukurikirana ubuziranenge bw’imiti.

Yagize ati: “Turifuza ko AMA itanga icyizere kuri buri wese ku mugabane wa Afurika ko ibicuruzwa by’imiti bigomba kugenzurwa neza, kandi bigahesha abaturage umutekano mu buzima bwabo.”

Iri fungurwa ry’icyicaro cya AMA rizafasha kwihutisha uburyo bwo gukorera hamwe, guhanahana amakuru, no gushyira hamwe ingamba zo guca intege abacuruza imiti itujuje ubuziranenge. Ku rwego rw’Afurika, ni intambwe yitezweho kuzana impinduka mu kugabanya ibibazo by’imiti ifite ubuziranenge buke no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM