Amakuru

Ngoma: Barasaba ko umuhanda wangijwe n’ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro usubiranywa

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mizibiri, Akagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, baravuga ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya sosiyete EPROCOMI Ltd byangije umuhanda wabafashaga kugera mu bindi bice nka Gisera na Kidugu.

Aba baturage baravuga ko ubu umuhanda wahoze uri nyabagendwa utagifite ubushobozi bwo kunyurwamo wengo ngo n’amagare cyangwa abanyamaguru ntibahanyura kandi warahoze unyuramo n’imodoka, byongeye ngo amazi aturuka ku birombe by’iyi sosiyete akangiza imirima yabo, akomeza agasakara no mu gishanga.

Umwe mu baturage wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Urumva ko nubundi uwo muhanda barawusenyuye,…wari nyabagendwa, waramanukaga ukagera hepfo ukajya Gisera, undi ukajya mu Kidugu, rero baca mu masambu y’abantu, nta muhanda ukiriho rwose.”

Undi nawe yagize ati: “Twarategereje ngo barebe uko bakemura ikibazo, ariko nta muhanda dufite, n’inzira y’abagenzi ntayo. Hari igihe Guverineri yaje mu kagari ka Cyerwa, mbwira Gitifu w’umurenge nti ‘iki kibazo cy’umuhanda ko mutakiturebera?’ Ati ‘mu minsi ine ndaba nagikemuye,’ ariko n’ubu ntacyo barakora.”

Undi muturage witwa Nkundimana yagaragaje impungenge z’ingaruka z’isuri iterwa n’amazi ava ku birombe akangiza imirima yabo, ati: “Uwo muhanda waduhuzaga n’undi mudugudu, rwose nta muntu ushobora kuhanyura, amazi amanuka ku muhanda anyura mu mirima yacu ikangirika.”

Aha hahoze umuhanda unanyuramo imodoka

Jean Baptiste Ndabarinze, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya sosiyete EPROCOMI Ltd, yahakanye ibyo abaturage bavuga, ashimangira ko umuhanda wabangijwe utari hepfo y’ibirombe, ati: “Umuhanda se wasenywa n’amazi yo ku birombe gute kandi uri ruguru y’ibirombe?”

Icyakora, Eric Nshimiyimana ushinzwe ibikorwa byo gucukura muri Mizibiri yemeye ko bakoze ikinogo cyo kuyobora amazi ava ku birombe, anavuga ko hari aho umuhanda wangiritse bakawusana ariko hakiri ahakwiye gukosorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati: “Ntamuturage wigeze atugezaho icyo kibazo, ariko ubwo hari ababashije kugana itangazamakuru, turahita dukurikirana tumenye ikibazo uko giteye kandi nikiba gihari gishakirwe umuti mu buryo bwihuse.”

Hari kandi impungenge ko bamwe mu bakozi ba EPROCOMI Ltd bashobora gukora basinze kubera kujya mu kabari mu masaha y’akazi, ariko ubuyobozi buhamya ko buhora bukora ubugenzuzi ku buryo buhamye, ndetse abakozi babo bakurikiranwa bihagije, kandi uwo baramuka basanze yanyoye inzoga mu masaha y’akazi atemererwa gukomeza akazi.

 

 

Muri aba bose abambaye ibisarubeti ni abakozi ba EPROCOMI Ltd, inzu ibari imbere ibamo akabari

Aha hahoze ari mu muhanda ubu harimo ibinogo, iyo imvura iguye amazi atembana ubutaka bigakomeza no mu mirima y’abaturage

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM