Kigali – Kuva ku wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo kugeza ku wa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga n’imurikabikorwa mu rwego rw’ingufu, igamije kuganira ku iterambere ry’ingufu no kumurika ibikorwa bihanzweho ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre, ikaba yateguwe na Informa Market, ikigo mpuzamahanga kizwi mu gutegura inama n’amahuriro, ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ndetse na Rwanda Convention Bureau, ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama no kwakira amahuriro mpuzamahanga mu Rwanda.
Iyi nama n’imurikabikorwa bihurije hamwe abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika, barimo aba-minisitiri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ingufu, abahagarariye ibigo bikomeye mu by’ingufu, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga, ndetse n’abandi bafite inyota yo kwiga no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere ingufu kuri uyu mugabane.
Intego nyamukuru z’iyi nama n’imurikabikorwa
Inama n’imurikabikorwa by’uyu mwaka bigamije kwerekana uburyo Afurika iri kwiteza imbere mu gukwirakwiza amashanyarazi n’ingufu zitangiza ibidukikije, cyane cyane hifashishijwe ishoramari mu ngufu zisubira, zirimo ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, umuyaga, amazi, n’izindi ngufu zidafite ingaruka mbi ku bidukikije.
Iyi nama kandi izibanda ku buryo ibihugu byakomeza kwihaza mu bikorwaremezo by’ingufu, hubakwa ubushobozi bw’amasosiyete yo muri Afurika mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi gikunze kuba ingorabahizi mu bice bimwe na bimwe by’uyu mugabane.
Imurikabikorwa rizwi ku izina rya Energy Africa Expo rizaba ari umwanya mwiza wo kwerekana ibikorwa byakozwe n’ibigo bitandukanye mu rwego rw’ingufu.
Amasosiyete yo mu bihugu bitandukanye by’Afurika azerekana ibikorwa byayo, bitanga umucyo ku ngamba bafite mu gukwirakwiza amashanyarazi ku mugabane wa Afurika ndetse no guhanga udushya mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Abitabiriye bazabona ibikorwa birimo imirasire y’izuba yizewe, ingufu z’umuyaga zifasha mu gucana, amashanyarazi y’amazi, ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigamije kurengera ibidukikije.
Uyu mwanya w’imurikabikorwa uzafasha abashoramari, abahanga mu by’ingufu, ndetse n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’iterambere guhura no kuganira ku buryo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zishobora kuzamura iterambere ry’ingufu ku mugabane.
Biteganyijwe ko iyi nama n’imurikabikorwa bizatanga umusaruro ukomeye, mu guteza imbere umutekano w’ingufu muri Afurika no guteza imbere ishoramari rishingiye ku ngufu zisubira.
Umwe mu bitabiriye iyi nama, uhagarariye ikigo cy’ingufu cyo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko iki ari igikorwa cy’ingenzi cyane kuko kizafasha ibihugu bya Afurika guhuriza hamwe imbaraga no kubaka ubufatanye bukomeye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amashanyarazi.
U Rwanda, rufite gahunda yo kwihutisha gukwirakwiza amashanyarazi no gukoresha ingufu zisubira, ruteganya ko kuba rwakiriye iyi nama bizafasha mu kubaka ubushobozi bw’amasosiyete yo mu Rwanda ndetse no guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bagamije guteza imbere ingufu zitekanye kandi zihendutse.
Iyi nama n’imurikabikorwa mu rwego rw’ingufu, byahurije hamwe impuguke n’abayobozi bafite inyota yo gufasha Afurika kugera ku ntego zo kugira ingufu zihagije kandi zitekanye, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugera ku iterambere rirambye. U Rwanda, nk’igihugu cyakira iyi nama, kirashimangira ko kizakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza ibindi bihugu bya Afurika gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije mu guteza imbere ubukungu bwabyo.
By Carine Kayitesi

