Byagarutsweho kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024, ubwo mu Rwanda hafungurwaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’imurikabikorwa ku iterambere ry’ingufu muri Afurika.
Ni inama yitezweho gufasha igihugu kubona abashoramari bashya mu by’ingufu.
Iyi nama izamara iminsi itatu ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Kabera Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ifite intego yo gushishikariza abashoramari kwinjira mu mishinga y’ingufu y’u Rwanda, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba n’ingufu zisubira.
Kabera yavuze ko iyi nama ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda, kandi yitezweho gutanga umusaruro uhamye mu gushaka abashoramari bashya bazafasha igihugu kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu buryo burambye bitarenze 2030.
Yagize ati: “Iyi ni inama idasanzwe kuri Afurika, kandi igamije gukurura abashoramari bakomeye mu by’ingufu, bigatuma u Rwanda rurushaho kunguka abafatanyabikorwa bashya bitezweho kugira uruhare mu mishinga igamije kugera ku nshingano z’igihugu.”
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bikomeye bihanga udushya mu by’ingufu, n’abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye, bahuriye ku ntego yo kuzamura ingufu zidakangiza ibidukikije. Byitezwe ko imishinga mishya izashingirwaho izafasha igihugu kugera ku kigero cya 100% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, aho 60% by’ayo mashanyarazi azakomoka ku ngufu zisubira.
Imibare ya REG igaragaza ko kugeza ubu ingo 77.7% mu Rwanda zifite amashanyarazi zivuye kuri 34% zariho mu 2017, bigaragaza ko intambwe yo kugera kuri iyi ntego igeze kure.
Carine Kayitesi





