Twagirayezu Thaddée yatorewe kuba Perezida mushya w’umuryango wa Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ni mu gihe Muvunyi Paul we yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.
Aya matora yabereye mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024.
Iyi nama yayobowe na Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yari yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemerwa kongera kuyiba hafi nyuma y’imyaka ine bashyizwe ku ruhande.
Ingingo enye zayigiwemo ni ukureba uko amakipe y’Umuryango Rayon Sports (abagabo n’abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.
Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere aho azaba yungirijwe na Muhirwa Prosper na Kanamugire Roger mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.
Si ubwa mbere Twagirayezu agiye mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko yabaye Visi Perezida yungirije Munyakazi Sadate mu 2019, mu gihe kandi yari muri komite y’inzubacyuho yashyizweho na RGB mu 2020.
Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.
Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Théogène Ntampaka, Munyakazi Sadate na Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite w’Urwego w’Ikirenga rwa Rayon Sports.