Amakuru

Biravugwa ko Muzungu Gerard wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe ashobora kuragizwa Akarere ka Karongi

Nyuma y’uko uwari Meya w’akarere ka Karongi Mukase Valentine yeguye kuri uyu mwanya, ndetse akajyana n’abarimo uwari amwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama, hari amakuru avuga ko Muzungu Gerard wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe, ari we ukuragizwa aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba by’agateganyo.

Usibye Muzungu bivugwa ko ashobora kugirwa umuyobozo w’akarere ka Karongi w’agateganyo, hari n’abandi bivugwa ko bagomba kujya kuziba icyuho cy’ubuyobozi muri ak karere harimo Maurice Nsabibaruta ugomba kugirwa by’agateganyo Visi-Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Nsabibaruta yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), akaba yari ashinzwe iterambere n’imishinga.

Uretse kuba abari abayobozi b’Akarere ka Karongi beguye, hari abakozi 12 biganjemo abo mu ishami ry’imyubakire n’imiyoborere myiza birukanwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM