Nyuma y’uko uwari Meya w’akarere ka Karongi Mukase Valentine yeguye kuri uyu mwanya, ndetse akajyana n’abarimo uwari amwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama, hari amakuru avuga ko Muzungu Gerard wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe, ari we ukuragizwa aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba by’agateganyo.
Usibye Muzungu bivugwa ko ashobora kugirwa umuyobozo w’akarere ka Karongi w’agateganyo, hari n’abandi bivugwa ko bagomba kujya kuziba icyuho cy’ubuyobozi muri ak karere harimo Maurice Nsabibaruta ugomba kugirwa by’agateganyo Visi-Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Nsabibaruta yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), akaba yari ashinzwe iterambere n’imishinga.
Uretse kuba abari abayobozi b’Akarere ka Karongi beguye, hari abakozi 12 biganjemo abo mu ishami ry’imyubakire n’imiyoborere myiza birukanwe.