Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) ryasabye ababyeyi kuzirikana ko nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka, bongera gusabwa amafaranga y’ishuri kugira ngo abana basubire ku ishuri.
Ryibutsa kandi ko Ababyeyi bafite inshingano zo gukurikirana abana babo muri iyi minsi mikuru by’umwihariko babarinda kwijandika mu biyobyabwenge.
Ishyaka PPC ryabigarutseho mu itangazo ryashyize hanze ryifuriza Perezida wa Repubulika n’Umuryango we kuzagira umwaka mushya wa 2025.
Ryifurije kandi umwaka mushya wa 2025 abagize Guverinoma y’u Rwanda, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, inzego z’umutekano n’Abanyarwanda muri rusange.
Senateri Dr Mukabaramba Alvera, Perezida wa PPC, yabigarutseho mu butumwa bwatanzwe n’ishyaka PPC kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024.
Yagize ati: “Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka twatangiye, turasaba Abanyarwanda kwitwararira birinda gusesagura.
Babyeyi, muzirikane ko nyuma y’iminsi mikuru muzasabwa minerivali bityo rero mwishimire iminsi mikuru ariko munazigamira abana bacu bazasubira ku ishuri.”
Yakomoje ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko, yibutsa ababyeyi kuba hafi abana babo mu rwego rwo kubarinda ibiyobyabwenge bibuka gahunda ya ‘Tunyweless’.
Akomeza agira ati: “Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo, ababyeyi ni twe dukwiye gufata inshingano zo kumenya imyitwarire y’abana bacu tubarinda ibiyobyabwenge.
Ni ngombwa ko kutumenya ibyo barimo ariko na bo birinda ibigare by’iminsi mikuru n’ababashuka bose.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza ubwo yari muri Mauritanie mu nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange
Mu ijambo rye, yerekanye urugero rw’uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi, ndetse rwongera ingengo y’imari ishyirwamo.
Yavuze ko yavuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, avuga ko bidakwiye kuba kuyongera gusa ahubwo hakwiye no kwitabwa ku ireme kugira ngo haboneke umusaruro urambye.